Icyamamare Kendrick Lamar yasigiye amateka abanyakigali

Mu ijoro ryacyeye umuraperi Kendrick Lamar yanejeje bidasanzwe abanyakigali mu gitaramo cya Move Africa.

Umuraperi Kendrick Lamar
Umuraperi Kendrick Lamar

Nyuma y’iminota 10 abantu bategereje ko Kendrick aza ku rubyiniro, habanje ababyinnyi be mu myambaro y’umweru n’umukara. Buri kimwe cyari umweru n’umukara uhereye ku myenda y’umukara we ubwe yari yambaye, igitambaro cy’umukara gishushanyijeho ikarita ya Afrika mu ibara ry’umweru handitsemo Campton agace Kendrick avukamo.

Kendrick wari utegerejwe na benshi, yaje kuza ku rubyiniro aririmba zimwe mu ndirimbo ze za kera zivanzemo n’inshya zirimo nka Swimming pools, DNA, We gon be alright, Damn, Loyalty, bitch don’t kill my vibe, love n’izindi.

Abitabiriye igitaramo baririmbaga indirimbo ku yindi uko uyu muraperi yazikurikiranyaga. Abatangaga umuziki nta n’umwe wagaragaraga ku rubyiniro ari nako batanga ingoma ziremereye Lamar yaririmbiragamo. Amashusho yagaragaraga muri BK Arena yerekana umuhanzi ku rubyiniro yari ameze nk’ayo bashyira kuri murandasi yabanje gukorwa (video clip).

Kendrick Lamar yatangiye kuririmba saa ine zirenga arangiza saa sita n’iminota 20.

Uko umuhanzi yavaga ku rubyiniro ni ko hajyagaho abantu batandukanye batambutsa ubutumwa bugufi bugaruka ku buzima bwiza, kurengera ibidukikije, uburinganire n’amahirwe y’akazi.

Mu batanze ubutumwa harimo Perezida Paul Kagame wari uri muri iki gitaramo maze mu gihe cy’iminota 3 yifururiza abari aho ibihe byiza mu mpera z’umwaka avuga ko Africa ishyize hamwe ishobora gukemura byinshi mu bibazo biyugarije.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu gitaramo cya Move Africa
Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu gitaramo cya Move Africa

Ati “nkuko insanganyamatsiko ivuga ku buzima yabigarutseho afrika ishobora gukemura ibibazo byayo dushyize hamwe. Ndashaka gutura uyu mwanya abajyanama b’ubuzima baturindira umutekano w’ubuzima bwacu. Africa yashyizeho intego y’uko 15% by’amafaranga y’ingengo y’imari ya za leta azajya aharirwa ibikorwa birebana n’ubuzima, nishimiye kuba ari njyewe ubahiga mu bihugu by’Afrika yunze ubumwe.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko Move Africa izakomeza kubera mu Rwanda biciye muri Global citizen iyitegura.

Undi watanze ubutumwa ni Tedros Adhanom Ghebreyesus umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima.

Igitaramo cyatangiye I saa 8:20 abantu bagitonze umurongo hanze bashaka uko binjira muri BK Arena, abitabiriye iki gitaramo bari benshi kuko na nyuma y’isaha irenga igitaramo cyatangiye abantu bari bakinjira yewe kubona icyo kunywa byari bigoye kuko abantu bari benshi cyane.

Bruce Melodie wabimburiye abandi bahanzi ku rubyiniro yaririmbanye n’ababyinnyi be, aririmba izirimo “Bado, Kungola, Fou de toi when she is around yasubiranyemo n’umunya Jamaica Shaggy zishimisha abitabiriye iki gitaramo.

Umunyarwenya akaba umusangiza w’ijambo Arthur Nkusi, umunyamakuru Jackie Lumbasi, umunyamakuru Davy Carmel Ingabire, DJ Makeda Mahadeo n’umunya Kenya ukunzwe cyane ku mbugankoranyaba bakunze kwita umwamikazi wa Tik Tok Azziad Nasenya ni bo bari abasangiza b’ijambo muri iki gitaramo.

Umunyatanzaniya ukunzwe cyane mu njyana ya bongo Zuchu mu mwenda w’iroza yaserukanye ababyinnyi basusurutsa abari aho. N’ubwo yakomeje kwinubira amajwi atumvikanaga neza asaba ko bayakosora, yabyinishije abitabiriye iki gitaramo mu mbyino z’iwabo.

Sherrie silver yaje ku rubyiniro mu mbyino nziza hamwe n’abana baba mu muryango we yise “Sherrie Silver foundation” mu myenda ishashagirana, basoza bambaye amadarapo y’ibihugu bitandukanye bya Afrika.

Abandi bahanzi baserutse ni Ariel Wayz na DJ Toxxyk basubiyemo indirimbo bakoranye yitwa “Tatoo” Ariel akora iye wenyine yitwa “You should know” arangije ahamagara Kivumbi King na Bruce the 1st ku rubyiniro bakora indirimbo yitwa “Demo2

Igitaramo cya Move Africa gitegurwa na Global citizen gifite intego yo kurandura ubukene bukabije biciye mu buvugizi, guhanga imirimo, kugeza kuri buri muntu ubuvuzi bwiza n’ibindi.

Iki gitaramo kizajya kibera mu Rwanda mu mwaka 5 iri imbere.

Benshi bamukundira Kendrick uburyo ategura stage ye yifashishije ubuzima shusho bw'abirabura bahoze ari abacakara akagerageza kubwisanisha mu ndirimbo ze
Benshi bamukundira Kendrick uburyo ategura stage ye yifashishije ubuzima shusho bw’abirabura bahoze ari abacakara akagerageza kubwisanisha mu ndirimbo ze
Davy Carmel & Makeda bamwe mu bayoboye iki gitaramo
Davy Carmel & Makeda bamwe mu bayoboye iki gitaramo

Amafoto: Eric RUZINDANA/ Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntimugashyore abantu bose mugataro kamwe,nonese abanyakigali bose barakubonye uwo Kendrick wanyu? Muvugengo yasigiye amateka abitabiriye igitaramo cye.

Yuhi yanditse ku itariki ya: 7-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka