Mu birori byo gutanga “REMO Awards” hagaragayemo ibintu bidasanzwe
Ibirori byo gutanga ibihembo bizwi ku izina rya “REMO Awards” (Rwandan Entertainers and Musicians Organisation Awards) byagaragayemo ibintu bitandukanye bidasanzwe haba mu bahawe ibihembo ndetse no mu bitabiriye ibyo birori.
Remo Awards bihabwa abahanzi ndetse n’abandi bafite aho bahurira n’iterambere ry’umuziki mu ntara y’Amajyaruguru, hagamijwe gushishikariza abahanzi guharanira gukora ibihangano by’umwimerere. Uyu mwaka abahembwe bose bahawe igikombe gusa.
Ibyo birori byabereye mu mujyi wa Musanze, ku wa gatandatu tariki 03/08/2013, byari byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abafite aho bahuriye n’imyidagaduro mu Rwanda, abayobozi mu nzego za Leta barimo na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé.
Bimwe mu byatangaje ndetse bikanatungura abantu bari bitabiriye ibyo birori ni uko mu bihembo byatanzwe harimo icyo bahaye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Igihembo cyagenewe Perezida Paul Kagame cyashyikirijwe Guverineri Biosenibamwe kugira ngo nawe azagishyikirize nyir’ubwite. Guverineri nawe yatangarije abatanze icyo gihembo ko azasohoza ubutumwa bidatinze.
Uwineza Patrick umuyobozi wa Top 5 Sai, ndetse akaba n’umuyobozi wungirije wa REMO, yatangaje ko impamvu bahaye igihembo Perezida Paul Kagame ari ukumushimira ubuyobozi bwiza yagejeje ku Banyarwanda, buteza imbere urubyiruko, bwatumye nabo bihuriza hamwe bagategura REMO Awards.
Ikindi cyagaragaye muri ibyo birori kigatangaza abantu ni igihe bahaga ijambo Guverineri Bosenibamwe maze mbere y’uko arivuga agasaba “DJ” gushyiramo indirimbo yo mu njyana ya Zouk.
Iyo ndirimbo imaze kujyamo Guverineri Bosenibamwe yasusurukije abantu biratinda, abyinana na bamwe bu bitabiriye ibirori, bigaragara ko yabyishimiye cyane.
Kwibeshya mu gutanga ibihembo
Ikindi ni uko mu birori bya REMO Awards hagaragayemo kwibeshya mu gutanga ibihembo aho igihembo bagombaga guha “Best Street Promoter” (umenyekanishiriza ibihangano ku muhanda) bagihaye “Best Fan” (umufana ukomeye).
Uwari ufite ibahasha yagombaga kuba irimo izina ry’ugomba guhabwa igihembo cya “Best Street Promoter” yarayifunguye ariko izina ryari ririmo ntiryari rihuye n’ibyari byanditse ku ibahasha kuko izina ryari ririmo ryari irya “Best Fan”.
Nyuma byaje kugaragara ko bibeshye maze biba ngombwa ko umushyushyarugamba ahamagara uwari wahawe icyo gihembo maze arakigarura ahabwa icyo yari yagenewe.
Muri ibyo birori kandi hagaragayemo umugabo usetsa abantu (comedien) ariko icyatangaje abari aho ni uko ibyo yakoraga bitasetsaga abantu. Yari yambaye imyenda isekeje yanisize n’ibintu muso kuburyo uwamubona wese yaseka ariko yageraga kuri “stage” agiye gusetsa abantu ariko ntibaseke.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru nawe yahawe igihembo kubera ko ateza imbere urubyiruko ndetse n’imyidagaduro muri iyo ntara.
Gusa ariko uwagombaga kumushyikiriza icyo gihembo, ariwe muririmbyi Knowless, yatinze kugera kuri “stage” kuburyo Guverineri Bosenibamwe yamaze nk’iminota nk’ibiri ahagaze yabuze umuha igihembo, nyuma ariko Knowless aza kuza, amushyikiriza icyo gihembo.
“REMO Awards” ngo izagera no ku rwego rw’igihugu
Umutoni Francine, umuyobozi wa REMO, avuga ko “REMO Awards” izajya iba buri mwaka. Ngo bateganya no kuyigeza ku rwego rw’igihugu, ntigume mu ntara y’amajyaruguru gusa, mu rwego rwo guteza imbere impano z’abandi bantu baba no mu zindi ntara.
Agira ati “Twifuza ko muri “edition” z’ubutaha twajya no mu zindi ntara…intego yacu ni uko iki gikorwa cyaba no ku rwego rw’igihugu.”
Akomeza avuga ko kandi yishimiye uburyo “REMO Awards” 2013 yagenze ngo kuko ibyo bateganyaga byose babigezeho.
Yongeraho ko ariko mu byiciro bizakurikiraho bizarushaho kuba byiza ngo kuko bazaba baramaze kumenya ibyo bagomba gukosora bagendeye ku nama bahabwa n’abantu batandukanye barimo n’abazobereye mu bintu bijyanye no gutanga ibihembo kandi baranamaze kubona abaterankunga benshi.
Guverineri Bosenibamwe yavuze ko bazakomeza gutera inkunga REMO ngo kuko abayitangije bafite igitekerezo cyiza cyo guteza imbere urubyiruko binyuze mu myidagaduro kandi urubyiruko rukaba ari zo mbaraga z’igihugu.
Usibye ibyamamare byo mu ntara y’amajyaruguru, ibirori bya “REMO Awards” byitabiriwe na bimwe mu byamamare bibarizwa mu mujyi wa Kigali birimo umuririmyi Knowless, Producer Clement, umuririmbyi Christopher, DJ Adams, Karangwa Mike, Jay Polly, n’abandi batandukanye.
Bamwe mu bahawe ibihembo
– Best Popular teen (umuririmbyi ukiri muto ukunzwe) : Mr Gloire
– Best Popular Female artist (umuririmbyi w’umukobwa ukunzwe) : Sister Jamy
– Best Popular Best artist (umuririmbyi w’umugabo ukunzwe) : Franc Kay
– Best Popular Song (Indirimbo ikunzwe) : Ikibazo y’umuririmbyi The Bless
– Best Gospel artist (umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana ukunzwe) : Sahihi
– Best Traditional Artist (umuririmbyi w’injyana gakondo ukunzwe) : Ntamukunzi
– Best Film Producer (Uwakoze Filme yakunzwe) : Iyaremye Yves
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
NJEMBONA BYABABYIZA BYUBAHI RIJWE.
byaribyiza cyane turashima ababiteguye.
musanze oyeeeee!patrick uri umuntu wumugabo kbsa turagushyigikiye !
IBI NI SAWA CYANE KBISA MUSANZE OYEEEEEEEEEEEE
Hahaaa, ndabona byari danger!Anway iyi initiative uru rubyiruko rwagize ni nziza, bityoabahanzi bo mutundi duce tutari Kigali nabo bakabona ko batibagiwe, kuko usanga za Salax, Guma Guma, byose byibera i Kigali bikanahemba ab’iKigali gusa!!Congs kabisa