Menya bamwe mu Bihayimana baniyeguriye umuziki

Nubwo abantu benshi bazi ko Abihayimana Gatolika baba bafite inshingano zitandukanye zo gukora ubutumwa gusa, hari n’ababifatanya n’izindi mpano bafite zirimo n’Ubuhanzi.

Bamwe mu Bihayimana baniyeguriye umuziki
Bamwe mu Bihayimana baniyeguriye umuziki

Kigali Today yabakusanyirije bamwe mu Bihayimana bakora Ubutumwa ndetse bakabifatanya n’ubuhanzi.

Padiri Pierrot Rushigajiki, ubu akorera ubutumwa muri Paurwasi ya Shyorongi, akaba ari Padiri mukuru wayo, ni umwe mu bahanzi b’indirimbo z’Imana ndetse mu zo yahimbywe harimo ivuga ku buzima busanzwe.

Padiri Rushigajiki avuga ko impano yo guhanga ayikomora ku gisekuru cye cya kera, kuko hari abacuranze inanga n’umuduri mu bihe byo hambere.

Padiri Rushigajiki uzwi ku izina ryo kuva mu bwana rya ‘Pierrot’ akoresha no mu buhanzi, avuga ko kuba umusaserdoti bitamubuza no gukora ubuhanzi bwe, kuko ari impano yahawe n’Imana.

Mu kiganiro na Kigali Today, Padiri Rushigajiki avuga ko amaze guhanga indirimbo zisaga 100 z’Imana, ariko ubu akaba yarinjiye no mu muziki usanzwe, aho amaze guhanga indirimbo ebyiri zivuga ku mibereho y’abantu muri rusange.

Zimwe muri izo ndirimbo zitari izaririmbiwe Imana ni iyitwa ‘Yasize Avuze’ igaragara no ku rubuga rwe rwa YouTube, ikagaragaramo umukinnyi wa filime uzwi ku izina rya Tukowote, n’indi yitwa ‘Wigira Nabi’.

Padiri Pierrot Rushigajiki
Padiri Pierrot Rushigajiki

Padiri Rushigajiki muri zimwe mu ndirimbo yaririmbye harimo ‘Niyeguriye Nyagasani’ yahimbye muri 2003, vuba aha akayiririmbana na Catholic All Stars, ikagaragaramo n’umuhanzi Mani Martin wiyunze na yo ngo bahimbarize hamwe Imana.

Indirimbo Nsanze Ineza, Nzabibwira Yezu na Yasize Avuze wazisanga ku rubuga rwe rwa YouTube. Izindi nka Hahirwa Abagukunda, Ngwino Roho w’Imana Nzima, Nyohereza Nyagasani, Roho w’Imana Udukomeze, Nzaririmba Izina Ryawe Yezu n’izindi z’Imana yahimbye ubu ziraririmbwa mu kiliziya.

Padiri Ildephonse Ndayambaje, ukuriye Paruwasi Nyinawimana, yahimbye indirimbo Urampe ku Gukunda, Utwumwe Dawe Mana y’Impuhwe, Sikubwacu Mana Yacu, Ngwino Roho w’Imana, ubu ateganya gusohora izindi 3 zirimo iyitwa Ndi Uwawe Nyagasani, Mpuhwe z’Imana Warandamiye, Byarashobokaga. Indi ni iyo yahimbiye ishuri rya Nyinawimana yitwa ‘Ishuri Rudasumbwa’.

Padiri Ndayambaje avuga ko amaze gusohora indirimbo 9, ariko afite n’izindi 11 amaze kwandika.

Impano yo kuba umuhanzi yaje akiri muto afite imyaka 12, gusa aho yatangiye kuririmba muri Korari, aza gukura abikunda kugeza ubwo atangira gusohora indirimbo ze.

Padiri Ildephonse Ndayambaje
Padiri Ildephonse Ndayambaje

Ubu afite umuyoboro wa Youtube Channel witwa Padiri Ildephonse Ndayambaje, wasangaho indirimbo ze.

Padiri Nyombayire Faustin, ubarizwa muri Diyosezi ya Byumba mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyarugu, ubu arimo gukorera ubutumwa mu Budage, amaze guhanga indirimbo zisaga 60 mu myaka irenga 40 amaze akora ubuhanzi.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Padiri Nyombayire yavuze ko iyo umuntu adahanze kandi yifitemo inganzo, yumva imukirigita kugeza ubwo ahanze.

Mu mvugo ye izimije yuje ubuhanga, yavuze ko amaze guhanga indirimbo nyinshi cyane z’Imana n’izindi zisanzwe.

Padiri Nyombayire yatangiye guhanga afite imyaka 17. Mu ndirombo ze iyamamaye cyane ni iyitwa ‘Mwamikazi w’Isi n’ijuru’, izwi cyane muri Kiliziya Gatolika kandi ikundwa n’abantu benshi akaba yarayihimbye mu 1978.

Si ukuririmba gusa afata nk’impano afite, ahubwo azi no kuvuza ingoma, kuvuga amazina y’inka no kuvuga ibisigo ndetse no gucuranga umuduri.

Padiri Nyombayire Faustin
Padiri Nyombayire Faustin

Ati “Nk’indirimbo za Liturujiya ziri hagati ya 60 na 70, hari izo nahimbiye abasenyeri babiri mu birori byabo bahawe ubwepisikopi, hari n’indi nahimbye yitwa ‘Usoje Itanu Gatanu’, iyi bayiririmbira uwizihije Yubile y’imyaka 25. Ni nyinshi ubishyize hamwe n’udusigo byose hamwe birenze ijana”.

Mu ndirimbo Prof Dr. Fr Nyombayire Faustin yahimbye zizwi cyane, harimo Mwamikazi w’Isi n’Ijuru, Duhindure Imitima Yacu, Ni Wowe Bugingo Budashira, Alleluia, Pasika (Mu gitondo izuba rikirasa), La Paix de l’Agneau, Heilig ist der Herr, Tubeshejweho n’Impuhwe Zawe, Umutuzo n’izindi.

Yanakoze izifashishwa mu minsi mikuru ijyanye n’ibirori, zirimo Ngwino Uratirwe Bose, Ushoje Itanu Gatanu, Uruyange, Indashyikirwa, indirimbo ya Kaminuza ya UTAB n’izindi.

Padiri Nyombayire Faustin yavuze ko yatangiye kwiyumvamo ubuhanzi akiri muto cyane, gusa impano ye yagutse ageze mu iseminari nto abikora by’umwuga ageze i Nyakibanda, ubwo yiteguraga guhabwa isakaramentu ry’Ubusaseridoti.

Agitangira kwiga gucuranga yahereye ku muduri, gusa ababyeyi barawumubuzaga kuko icyo gihe abawucurangaga bari abantu biganjemo abasabirizi.

Ati “Kuva nkiri umwana nakundaga kwivuga, kuririmba, kuganira no gusetsa. Nkiri umwana nabanje kwiga gucuranga umuduri iwacu batabishaka, kuko akenshi abantu bawucurangaga bari abasaga n’abatishoboye, ariko iwacu baje gutangara babonye mbizi.”

Padiri Nyombayire ni n'umuhanga mu gucuranga gitari
Padiri Nyombayire ni n’umuhanga mu gucuranga gitari

Yavuze ko abo yiganye na bo mu iseminari bamwibuka cyane mu ndirimbo, kuko yararirimbishaga ndetse ari n’umuhanga mu kwandika amanota y’indirimbo.

Ati “Akenshi nkiri mu iseminari nto nasabwaga cyane kugaragara mu makinamico mu ndimi zose twakoreshaga, abo twiganye bose banyibukira mu ndirimbo kuko nararirimbishaga nyuma nza kwiyigisha iby’amanota no gucuranga gitari”.

Mu ndirimbo zisanzwe Padiri Nyombayire yavuze ko iyitwa ‘Ku Gasozi Keza ka Rusororo’, yayigizemo uruhare ku wayihimbye, kuko yamusabye kuyihimba.

Indirimbo Mwamikazi w’Isi n’Ijuru, yamamaye mu bihe by’amabonekerwa y’i Kibeho, yasakajwe na Orchestre Nyampinga.

Ati “Bayicurangaga bibwira ko bayitoraguye, ariko ni njye wayihimbye mu 1978 nkiga mu iseminari nto, naje guhimba n’izindi.”

Orchestre Nyampinga yakoreraga umuziki mu mujyi wa Butare, icyumva iyi ndirimbo yahise itangira kuyicuranga ndetse isakara hose mu gihugu, abantu bayifata nk’iyahimbwe n’aba bacuranzi nyamara sibyo kuko bayiyitiriye.

Ati “Icyo gihe byari mu ntangiriro y’Amabonekerwa ya Kibeho, barayiyitiriye bituma kasete yabo icuruzwa cyane kuko iz’indirimbo z’Imana zatabagaho”.

Indirimbo Amayira ngo ivuga ku buzima busanzwe
Indirimbo Amayira ngo ivuga ku buzima busanzwe

Padiri Nyombayire yavuze ko bamaze igihe gito bayiyitiriye, yaje gushakisha umuyobozi wabo bagirana ibiganiro ku mikoreshereze yayo, banamuha amafaranga 15,000 asa n’ingurane.

Ati “Bampaye akabahasha karinganiye, byari nk’ibihumbi 15Frw. Yari menshi kuko ayo yaguraga radio Kasete, twahisemo inzira y’ubwumvikane bikemurwa gikirisitu.”

Padiri Nyombayire avuga ko indirimbo Mwamikazi w’Isi n’Ijuru, yayihimbye ahumekewemo na Bikiramariya.

Ati “Navuga ko nayihimbye Bikiramariya abigizemo uruhare. Ku bazi amateka y’ibya Kibeho nasomye igitabo ku mabonekerwa ya yahoo, hari aho bavuga ko Bikiramariya akihabonekera yavuze ko abana bajya bamuririmbira iyo ndirimbo. Bikiramariya yasize abwiye abana ngo bajye basubiramo kenshi aho naririmbye ngo tumufashe gukiza Isi”.

Padiri Nyombayire ubu ari mu butumwa bwo kwigisha no kwamamaza ijambo ry’Imana. Ni mwene Bunama bwa Njangwe ya Rubanzangabo wa Nduru, akaba yaravukiye i Kageyo, Akagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Kagero mu Karere ka Gatsibo, tariki ya 2 Nzeri 1958.

Padiri Uwimana Jean François, uyu amaze kuba icyamamare kubera imiririmbire ye, ndetse n’abantu ashyira mu mashusho y’indirimbo ze. Ni umuhanzi uririmba indirimbo zo mu njyana ya Rap na Hip Hop zihimbaza Imana.

Avuga ko impamvu yahisemo kuririmba muri izi njyana, yabitewe n’uko yavuye mu misa asanga urubyiruko rurimo kuririmba muri iyo njyana indirimbo za Kiliziya, ababaza impamvu barimo baziririmba gutyo bamubwira ko indirimbo zo mu misa zibasinziriza, ahitamo kuziririmba mu rwego rwo gufasha urubyiruko kunyurwa, no kwisanga muri izo ndirimbo zo mu njyana ya Rap na Hip Hop.

Ati “Ni aho nakuye igitekerezo kuko bambwiraga ko bifuza indirimbo zo mu Kiriziya zihuta, mpita ntekereza gukora indirimbo zikubita, kugira ngo bifashe urubyiruko”.

Padiri Uwimana, mu ndirimbo yahimbye harimo iy’urukundo ‘I loved you’ yakoranye n’umuhanzi, Mastola wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Padiri Uwimana Jean François
Padiri Uwimana Jean François

Ibihangano bya Padiri Uwimana ntibivugwaho rumwe n’Abakirisitu Gatolika, kuko bamwe babibonamo nk’ubuyobe ndetse bakanenga imwe mu mibyinire y’abakobwa, bagaragara mu ndirimbo ze kuko babibonamo ko bitandukanye n’imyemerere n’imigenzo ya Kiliziya Gatolika.

Innocent Tuyizere ni umwe mu rubyiruko Gatolika uvuga ko ibihangano bya Padiri Uwimana, bimwe ari byiza kuri we ariko ibindi abona bitaberanye no kuririmbwa na Padiri.

Ati “Ntibimenyerewe ko umupadiri aririmba urukundo rusanzwe, ubundi baririmba indirimbo z’Imana, kuko n’ubundi batemererwa gushaka no gukundana byeruye”.

Padiri Uwimana avuga ko atari we ubwe wivugaga, ahubwo yabikuye mu nkuru yumvise ndetse kuba aririmba muri iriya njyana ntacyo bitwaye kuri we, kuko abikora kugira ngo ashimishe urubyiruko.

Padiri Uwimana ariko yanahimbye izindi ndirimbo z’Imana zirimo iyitwa Gusenga, Kuva Kera n’indi yitwa Uwacu, igaragaza urukumbuzi n’amazina ya bamwe mu bakomeye babayeho mu mateka y’u Rwanda.

Padiri Uwimana Jean François
Padiri Uwimana Jean François

Iyo umubajije indirimbo amaze guhimba akubwira ko ari nyinshi zisaga 200, izimaze kujya kuri Youtube ye zikaba zigera ku 9.

Impano yo kuririmba ntaho ayikomora, ngo yaje yiga mu Isemira nto ndetse afashwa kuyizamura na Korlri yaririmbagamo ubwo yari umunyeshuri.

Impano yo kuririmba ntabwo iri mu Bapadiri gusa kuko hari n’Ababikira bayifite

Kamana Febronie, umubikira ubarizwa mu muryango w’Abiyeguriye Roho Mutagafu, ubu akorera ubutumwa muri Diyoseze ya Gikongoro, muri Sentarale ya Mweya, ni mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko yiyeguriye Imana kuva mu 1989. Impano yo guhanga yayitangiye yigana indirimbo zo mu kiliziya, aza kugirwa inama n’umufurere wamubwiye ko atagomba kujya aririmba iz’abandi, na we akwiye guhanga indirimbo ze.

Sr Kamana avuga ko amaze guhanga indirimbo 30, harimo iyitwa Byose Bihira Abakunda Imana, Dusingize Nyagasani, Birashimishije, Tuzajya mu Ijuru, Twaje Gushima, Nzaruvuga Hose ndetse na Mwebwe Mwese Abankurikiye, yaririmbanye na Sr Drocelle Mukantabana.

Ati “Nahimbye nyinshi, gusa si ko zose nazisohoye hanze, izindi ziririmbwa muri Paruwasi ya Muhura aho nakoreraga ubutumwa. Harimo Yezu Wancaniye Agatara Karaka, Nzindukiye Kugusingiza, Dore Igitangaza n’izindi”.

Sr Kamana araririmba akanacuranga
Sr Kamana araririmba akanacuranga

Sr Kamana yabashije gusohora alubumu imwe ikaba iriho indirimbo 12. Yanditse n’agatabo kitwa Duhimbaze Imana Duhimbawe kaboneka kuri Ste Familles no muri kominote ye.

Si aba bahanzi gusa bihayimana bakora umuziki, hari n’abandi batandukanye usanga bamwe muri bo banacuranga gitari na Piyano bakanandika indirimbo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka