Madonna yimuye ibitaramo yari yateguye bizenguruka Isi

Umuhanzikazi w’Umunyamerika, Madonna, yimuye ibitaramo byo kuzenguruka Isi, byari biteganyijwe gutangira muri Nyakanga kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2023, nyuma yo kujyanwa mu bitaro kubera indwara yatewe na bagiteri ‘grave infection bactérienne’.

Madonna
Madonna

Madonna w’imyaka 64 y’amavuko, mu mpera z’icyumweru gishize yafashwe n’indwara yaturutse kuri bagiteri, ajyanwa mu bitaro bituma ibitaramo yateganyaga gukorera muri Amerika y’Amajyaruguru no mu Burayi byimurwa, nk’uko byatangajwe n’ushinzwe gukurikirana ibikorwa bye (Manager), Guy Oseary.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram yagize ati "Ubuzima bwe buragenda bumera neza, ariko yashyizwe ku miti, dutegereje ko akira ku buryo bwuzuye”.

Yakomeje agira ati "Ku wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023, Madonna yafashwe n’indwara iterwa na bagiteri ikomeye, bituma amara iminsi mu bitaro yitabwaho n’abaganga”.

Ati "Kugeza ubu, tugomba kuba dusubitse ibikorwa byose harimo n’ibitarmo, amatariki byimuriweho azatangazwa vuba.”

Ni ibitaramo byiswe ‘Celebration Tour’, bikaba byarateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 40 ishize Madonna ari mu mwuga wo kuririmba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka