Kwerekana uko abahanzi barushanyije muri road shows byagize ingaruka

Hari ingaruka zimaze kugaragara zatewe n’abantu bagiye bakora urutonde rw’ukuntu abahanzi barushanyije mu bitaramo bya PGGSS 2 byagiye bibera hirya no hino mu gihugu (road shows).

Akenshi wasangaga hari abashyirwa mu majwi ko baza kumwanya wa nyuma mu gushimisha abafana hakaba n’abashyirwa mu majwi y’uko baza kumwanya wa mbere mu gushimisha abafana gutyo gutyo.

Ingaruka ya mbere ni uko umuhanzi uhora ashyirwa mu majwi ko aza kumwanya wa nyuma mu gushimisha abantu usanga rimwe byashobora kumutera kwisubiraho niba avugwaho kudakora neza. Bamwe bagaragaza aho umuhanzi runaka yagize intege nke bityo bikaba byamworohera kumenya aho agomba gushyira ingufu.

Umuhanzi uvugwaho kuba akora neza cyane nawe bimugiraho ingaruka kuko bimwongerera ingufu zo gukora neza kurushaho.

Kurundi ruhande, usanga wa muhanzi uhora ashyirwa mu majwi ko akora nabi bimuviriyemo gucika intege, akaba yatangira kwisezerera kandi abamusezerera bahari.

Uyu muhanzi ashobora kwibaza ati ese ko abanyamakuru babona ko ntabikwiriye kandi bakanshyira kumwanya wa nyuma buriya sinarangije gusezererwa?

Ibi kandi koko byamugiraho ingaruka dore ko abanyamakuru ari bamwe mu bantu bake cyane bitabazwa mu gikorwa cyo gutoranya abahanzi bitabira amarushanwa ya PGGSS.

Umuhanzi kandi ashobora kwibaza ati abagomba gutora bamaze kubona ko ntabizi, ntakundi narangije gusezererwa. Ntagushidikanya ko bizaca intege uyu muhanzi kuko azaba abona ko n’ubundi ingufu azashyiramo ari izo gupfusha ubusa.

Wa muhanzi ushyirwa mu myanya ko akora neza nawe bishobora kumutera kugabanya ingufu cyangwa se kwirara avuga ati n’ubundi bariya ko mbarusha, byanga bikunda igikombe ni icyanjye.

Abakurikiranira hafi umuziki by’umwihariko bariya batora nabo guhora babona ruriya rutonde bibafiteho ingaruka nyinshi ariko harimo 2 z’ingenzi:

Bishobora kubatera kurushaho gushyira ingufu mu gushyigikira wa muhanzi wabo kugira ngo atorwe kimwe n’uko bishobora kubaca intege bakumva ko kuva umuhanzi wabo agaragarwaho kudashimisha abafana n’ubundi kumutora ari uguta inyuma ya Huye.

Abafana b’uwo muhanzi uvugwaho kugira ingufu nyinshi, ushobora gusanga bibateye ingufu zo kurushaho kumushyigikira no kumutora ariko ku rundi ruhande bishobora nabo kuba byabatera kwirara bumva ko umufana wabo byanze bikunze azegukana insinzi bityo no kumutora bakaba batamutora bumva ko byanze bikunze azatorwa.

Hari abahanzi bamwe na bamwe bakomeye batigeze bagaragara mu bahanzi 10 bakomeza muri PGGSS2 kandi byaragaragaraga ko bafite abafana benshi cyane kandi ko bakunzwe cyane.

Tariki 30/06/2012, mbere gato y’uko bagaragaza abahanzi 3 basigara na 7 bakomeza, hari umunyamakuru wagize ati “Mwabonye ukuntu ba bahanzi bahora bavugwaho kuza ku mwanya wa nyuma bameze? Abahanzi bose bafite ubwoba ariko bariya bo rwose biragaragara ko ikizere cyashize”.

Undi munyamakuru nawe yahise avuga ati: “Ariko se wowe wakwibona buri munsi ku rutonde rw’abanyamakuru n’abandi bose bo muri showbiz bavuga buri gihe ko uri uwa nyuma koko icyizere cyo gukomeza cyava he? Njye nakoze rimwe ruriya rutonde mpita ko atari byiza ndarureka. Mwigeze mwongera kubona mbikora? Sha ntabwo ari byiza kabisa. Gusa nyine hari abo bifasha bakamenya ibyo gukosora ariko...”

Kim Kizito ushinzwe itangazamakuru muri PGGSS2, nawe yahise agira ati: “Ngirango noneho murabona ko gukora ruriya rutonde bifite ingaruka nyinshi? Murabona ko bimwe twababwiraga koko aribyo?!”

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka