Kuririmba ni byo byanyongereye amahirwe yo kujyanwa muri Amerika - Mucoma

Nizeyimana Didier wabaye umwana wo ku muhanda akaribwa n’ubuzima bw’ubukene, nyuma akaba mu bigo by’abana badafite aho kuba, ubu ni Umunyarwanda wagizwe umuturage wa Amerika, akubaka amazu mu Rwanda n’ibindi bikorwa. Yahishuye ko byose abikesha umuziki n’ubwo hari abafata umuziki we nko kwishimisha.

Nizeyimana Didier wiyise Mucoma kubera ko yigeze gukora akazi ko kotsa inyama mu tubari two muri Kenya, avuga ko yamaze igihe kinini adafite icyizere cyo kubaho, kubera ubuzima bushaririye yagiriye mu muhanda.

Urugendo rwe rwo gusatira ubuzima ni rurerure, ariko byose byatangiye ubwo yavaga iwabo muri Rubavu n’amaguru ahunga ubukene, akaza gushaka ubuzima i Kigali aho atari azi umuntu n’umwe.

Byatumye atangira ubuzima bwo kurara mu muhanda no ku mbaraza z’amazu nk’umwana w’umuhanda, ubunyoni bwavuga akabyuka akajya gushaka icyo asamura.

Ubuzima bwa Kigali bwaranze ahitamo kujya muri Kenya nabwo anyuze mu nzira igoye, kuko yagendaga adafite icyangombwa na kimwe atanafite ifaranga ryamugoboka mu nzira kandi agenda n’amaguru.

Ageze muri Kenya, ubuzima bw’umuhanda bwarakomeje, icyakora aza kubona ikigo gicumbikira abana badafite aho kuba, ariko akajya anashaka aho akura udufaranga two gukora umuziki kuko yari yaranditse impapuro nyinshi ziriho imirongo ya Hip Hop.

Mu buryo bw’amahirwe mu kigo yabagamo, abazungu b’abanyamerika baje gushaka abana bashobora gutwara, bageze kuri Mucoma baramuganiriza ariko ahita anabahishurira ko ari umuhanzi anabaririmbira zimwe mu ndirimbo yari yaranditse. Byatumye amahirwe yo kumutwara azamuka cyane kuko impano yari indi mpamvu ikomeye yatumaga umwana yemerwa.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yagize ati “Hari ikintu ntari nigeze mvuga mu rugendo rw’ubuzima bwanjye. Kuririmba burya ni byo byatumye mbona visa yo kujya muri Amerika, kuko jyewe nagaragarije impano abazungu baremera, amahirwe yanjye yo kujya muri Amerika arazamuka.”

Kugeza ubu n’ubwo atarabona amafaranga menshi yo mu muziki, ngo uko abayeho uyu munsi umuziki wabigizemo uruhare cyane kuko iyo atajya muri Amerika ataba yarageze ku byo amaze kugeraho byose.
Mucoma kandi ngo yibuka ko ubwo yari muri icyo kigo cy’abana muri Kenya, indirimbo ye yigeze kujyanwa kugurishwa mu Butaliyani, abona bamuzaniye amadolari magana atanu bamubwira ko hari abazungu baguze iyo ndirimbo.

Agira ati “Ayo madolari navuga ko ari na yo menshi nakoreye mu muziki, ariko yanteye imbaraga nyinshi kuko najyaga nanakeka ko umunsi umwe abakunze iyo ndirimbo bazampamagara nkajya mu butaliyani kuririmba, ariko ntabwo bampamagaye.”

Avuga ko iyo aba akora umuziki wo kwishimisha yari kuba yarawuretse kera kuko yajyaga yemera inzara ikamwica, ariko akabika udufaranga duke tuzatuma ajya muri Studio, akagenda ibilometero byinshi n’amaguru ajya gushaka aho yakorera indirimbo.

Mu gukomeza umuziki, Mucoma amaze igihe gito akoze indirimbo yitwa “Ni guco mbaga” yakoze mu rurimi shami rw’Ikigoyi, ruvugwa n’abatuye mu Burengerazuba bw’igihugu aho avuka. Ibi ngo yabikoze agamije guteza imbere ururimi gakondo rw’agace akomokamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka