Kuba Stromae yarashyizwe muri Salax Awards ngo nta mbogamizi zirimo

Mike Karangwa umwe mu bagize Ikirezi Group ari nabo bategura amarushanwa azwi nka “Salax Awards” atangaza ko kuba umuhanzi w’icyamamare Stromae yarashyizwe mu bahanzi bahatanira ibihembo bya Salax Awards ari nta mbogamizi zirimo.

Ibi abitangaje nyuma y’uko hibazwaga byinshi ku kuba barashyize uyu muhanzi w’icyamamare ku rwego rw’isi muri aya marushanwa ndetse bamwe bakanibaza niba bitaba ari ukugira ngo aba bategura aya marushanwa barusheho gutuma nayo amenyekana ku rwego rw’isi.

Ubwo hari hakimara gutangazwa urutonde rw’abahanzi bahatanira ibihembo muri aya marushanwa, benshi batangajwe no kubona ku rutonde hazaho umuhanzi Stromae uri ku rwego rwo hejuru cyane ndetse no ku rubuga rwa igihe.com hagaragara inkuru ikemanga uku gushyirwa kuri uru rutonde k’uyu muhanzi.

Umuhanzi w'umunyarwanda akaba n'umubiligi, Paul Van Haver wamamaye nka Stromae.
Umuhanzi w’umunyarwanda akaba n’umubiligi, Paul Van Haver wamamaye nka Stromae.

Mu kiganiro twagiranye na Mike Karangwa umwe mu bategura aya marushanwa ya Salax Awards yadutangarije ko ibi rwose ari nta mbogamizi zirimo ndetse ko bidatangaje cyane kubona Stromae agaragara ku rutonde ahanganye n’abahanzi nyarwanda bo muri diaspora nka The Ben, Meddy n’abandi.

Yongeyeho kandi ko ibyanditswe ku rubuga rwa igihe.com n’umunyamakuru Ibambe Jean Paul ko Stromae atari Umunyarwanda akaba atari no muri Diaspora bityo atagomba kugaragara kuri uru rutonde ari ntaho bihuriye.

Mike yagize ati: “Ntabwo nzi impamvu yaba yarateye Ibambe gukora inkuru nk’iriya ariko icyo nzi ni uko Stromae abyarwa na se w’umunyarwanda bityo sinzi aho bahera bamwambura Ubunyarwanda.”

Yakomeje agira ati: “…naho ku kuba yaba ahanganye na ba Meddy ntibitangaje kuko no muri za BET na MTV awards usanga abahanzi b’ibihangange bahanganye n’abahanzi bakiri bashya cyangwa se bataramara igihe kinini muri music kandi nta kibazo babibonamo.”

Mike Karangwa, umwe mu bategura Salax Awards.
Mike Karangwa, umwe mu bategura Salax Awards.

Twakomeje tumubaza niba haba hari gahunda bafite yo guhindura uru rutonde kubera izi nkeke zakomeje kugaragazwa adusubiza ko batazaruhindura ahubwo ko ahamagarira abakunzi ba muzika guha amahirwe abahanzi bakunda.

Kuri iyi nshuro ya gatandatu y’amarushanwa ya “Salax Awards”, buri muhanzi uzegukana insinzi azagenerwa amafaranga y’u Rwanda 500 000. Ibi bikaba bizagerwaho ku bufatanye na Cogebanque ari nayo yateye inkunga iki gikorwa.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

YEWE NTACYO NABWIRA MIKE GUSA NAWE AJYE YISDEKA MUBYO AKORA

akfg yanditse ku itariki ya: 27-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka