Kuba mpagarariye Uganda, ibihembo bigatangirwa mu rugo ni iby’agaciro gakomeye - Levixone

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Sam Lukas Lugolobyo, uzwi cyane nka Levixone, yavuze ko kuba ahatanye mu bihembo bya Trace Awards ahagarariye Uganda, bikabera mu Rwanda ariho avuka ari iby’agaciro.

Umuhanzi Levixone
Umuhanzi Levixone

Uyu muhanzi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, cyahuzaga abahanzi bitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bikomeye bya Trace Awards kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023, muri Kigali Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

Levixone, ukorera umuziki wa gospel muri Uganda, yavuze ko mu Rwanda ari mu rugo kuko ahafite inkomoko ndetse n’umuryango munini akaba yishimiye kuba ari iwabo, aje guhatanira igihembo gikomeye nka Trace Awards.

Yagize ati “Nishimiye kuba ndi hano mu Rwanda, nubwo nkorera umuziki muri Uganda, nkaba nje guhagararira igihugu cya Uganda ariko ibihembo bizatangirwa mu rugo aho mvuka, ni iby’agaciro gakomeye.”

Uyu muhanzi yamamariye mu ndirimbo nka ‘Chikibombe’.

Uretse Levixone wishimiye kuba ari mu rugo, Umunya-Nigeria Yemi Eberechi Alade, wamamaye nka Yemi Alade, yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda, kuko yiyumva nk’umuntu uri mu rugo ndetse ko Kigali yayikundiye ubwiza bwayo.

Umuhanzikazi Yemi Alade
Umuhanzikazi Yemi Alade

Yagize ati “Buri gihe nishimira kuba mu Rwanda, kuko Kigali ni hamwe mu hantu hatandukanye nishimira ku mugabane wa Afurika, buri gihe iyo ndi hano niyumva nk’uri murugo, mba meze nk’uri mu muryango.”

Yakomoje no ku birori ategerejwemo kuzataramira abantu kuri uyu wa Gatandatu ku munsi nyirizina wo gutangaho ibihembo, avuga ko biri bube bishyushye ndetse asaba abakunzi b’umuziki by’umwihariko abakobwa kutazambara inkweto ndende, kugira ngo bazabashe kubyina bisanzuye.

Ibi birori bizayoborwa na D’Banj wo muri Nigeria, yavuze ko yishimiye amahirwe yahawe yo kuyobora umuhango ukomeye w’itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards.

Biteganyijwe ko abahanzi barenga 60 baririmba muri ibi birori barimo Abanya-Nigeria Davido, Asake, Rema, Yemi Alade, Kizz Daniel. Hari kandi Bamby wa French Guiana, Benjamin Dube na Blxckie bo muri Afurika y’Epfo, Black Sherif na The Compozers bo muri Ghana na Bruce Melodie na Bwiza bo mu Rwanda n’abandi

D'Banj uyobora ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards
D’Banj uyobora ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards

Umuhango wo gutanga ibi bihembo uraba kuri uyu Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023, ugatambuka imbona nkubone kuri Trace TV, ku rubuga rwa Youtube n’ahandi.

Byitezwe ko bizakurikiranwa n’abantu barenga Miliyoni 500 bo mu bihugu birenga 190 byo ku Isi. Itike yo kujya mu bitaramo bizaherekeza iri serukiramuco no gutanga ibihembo mu minsi itatu ibi birori bizaba ni 20,000Frw, 25,000 Frw na 30,000Frw.

Hashyizweho akarusho ku bantu bafite ikarita ya BK Arena izaberamo ibi birori, aho bazagabanyirizwaho 25%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka