Korali Siloam iramurika alubumu y’amashusho bise «Yesu ni Uwimbabazi»

Kuri iki cyumweru tariki 28/07/2013, korali Siloam y’abanyeshuri b’i Karambi mu Ntara y’Amajyepfo yateguye igiterane mu mugi wa Kigali cyo kumurika amashusho y’indirimbo zabo.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu. Iki gitaramo kizaba kuva ku isaha ya saa saba z’amanywa kizabera kuri ADEPR Kacyiru (Kanserege).

Iki gitaramo bitiriye alubumu yabo «Yesu ni Uwimbabazi» kiri mu rwego rwo kumurika ku mugaragaro amashusho y’indirimbo zabo bakoze iyi ikaba ari alubumu yabo ya mbere y’amashusho bashyize hanze bise «Yesu ni Uwimbabazi».

Korali Siloam.
Korali Siloam.

Abahanzi na korali bazaba baje kubafasha muri iki gikorwa harimo korali Salemu, Murwanashyaka Faustin na Theo Bosebabireba. Umuvugabutumwa Uzabakiriho Etienne niwe uzabwiriza abazaba bitabiriye iki gitaramo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka