Korali Merry Melody Family yo muri UR Huye igiye kumurika alubumu

Korali Merry Melody Family ibarizwa mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, rigizwe n’abiga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) Ishami rya Huye, igeze kure imyiteguro y’igitaramo izamurikiramo alubumu y’indirimbo zikoze mu buryo bw’amajwi n’ubw’amashusho.

Korali Merry Melody Family igiye kumurikira alubumu
Korali Merry Melody Family igiye kumurikira alubumu

Ni igitaramo cyiswe ‘Sinzahwema Concert’ giteganyijwe kubera ku rusengero rw’Abandivantisiti rwa Kigali Bilingual, ruherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Kizaba ku itariki ya 18 Ugushyingo 2023 saa munani z’amanywa, kimurikirwemo alubumu ya 10 n’iya 11 ziri mu buryo bw’amajwi ndetse, n’iya gatanu itunganyijwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho (DVD).

Mukunzi Schadrack ushinzwe kumenyekanisha Merry Melody, yabwiye Kigali Today ko nka Korali yashinzwe mu 1995, ikorera ubutumwa bwayo mu banyeshuri ba Kaminuza yazanye iki gitaramo i Kigali, mu rwego rwo kwagurira ubutumwa n’ahatari mu muryango mugari wa Kaminuza bigamo.

Nanone kandi avuga ko nka korali ifite indirimbo zirenga 100, bagamije gusabana n’abandi bagize uruhare muri uwo muririmo mu bihe bitandukanye, ariko amasomo yarangira bakaza i Kigali.

Yakomeje agira ati “Ntabwo tuzishyuza kuko ibi tubikorera gukwirakwiza ubutumwa hose. Si uko no mu kwishyuza butakwira hose, ariko tuba twabigize ubuntu kugira ngo abantu bose baze kwitabira, na wa wundi udafite amafaranga abashe gutahana ubutumwa bwiza”.

Yongeyeho ko izo alubumu zizamurikwa uko ari eshatu bazihaye amazina ashingiye ku ndirimbo ziriho, iya 10 ikaba yitwa ‘Muri Kumwe’, iya 11 yo ikitwa ‘Ishuri’ na ho DVD ya gatanu ikaba yitwa ‘Morodekayi’.

Mu yandi makorali azayifasha muri iki gitaramo harimo Victorious Melody na Send Us God. Zimwe mu ndirimbo za korali Merry Melody Family zakunzwe cyane harimo Ishuri ry’Imana, Mutima, Inshuti, Imana Ni Urukundo n’izindi zinyuranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Rwose murakoze kudusangiza tuzaba tuhabaye

Elias yanditse ku itariki ya: 23-10-2023  →  Musubize

Imana ikomeze ibashyigikire
Umunsi utinze kugera kuko ndabakunda cyane

Niyongabo John Peter yanditse ku itariki ya: 23-10-2023  →  Musubize

Uyu munyeshure wimenyereza abijemo neza arasobanura akantu kukandi agire courage Kandi igihe mumuhe akazi arashoboye Murakoze!

Nitwa pilipili yanditse ku itariki ya: 23-10-2023  →  Musubize

Imana izabashyigikire Kandi mwuka muzira nenge azakomange kumitima yabazumva Ubwo butumwa bwiza

Mukunzi Abraham yanditse ku itariki ya: 22-10-2023  →  Musubize

Murakoze kudusangiza rwose

David Tumusifu yanditse ku itariki ya: 22-10-2023  →  Musubize

Murakoze kudusangiza rwose

David Tumusifu yanditse ku itariki ya: 22-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka