Knowless yashyikirije imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside ibiribwa n’amatungo magufi
Umuhanzi Butera Jeanne d’Arc a.k.a Knowless, tariki 11/04/2013, yashyikirije imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside batuye mu kagali ka Nkomero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza inkunga igizwe n’ibiribwa n’amatungo magufi.
Knowless kimwe nabo yise ko ari abo muryango we bari bamuherekeje babanje guhabwa ubuhamya bw’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi bari aho i Nkomero yagenze aho basobanuriwe ko umubare wabo yahitanye kugeza na n’ubu utarabasha kumenyekana.
Nyuma y’ubwo buhamya Knowless yashyize indabo ndetse yunamira inzirakarengane zazize Jenoside zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nkomero.
Yasobanuye ko yaje gusura izo mfubyi n’abapfakazi ba Jenoside nyuma yo guhabwa amakuru y’uko bamwe muri bo babayeho mu buzima bubi ndetse ngo kuva Jenoside ibaye mu Rwanda nta muntu bari bakabonye uturutse kure ngo aze kubasura nk’uko hirya no hino bagenda babyumva ngo abirunaka basuwe.
Agira ati: “Muri gahunda zanjye nari mfite intego yo kuzasura imfubyi n’abapfakazi babaye kurusha abandi noneho aho menyeye ko abo mu Nkomero babayeho nabi nahisemo kuza ngo mbasure”.
Ibiribwa birimo umuceli, ifu y’ibigori, amavuta, amasabune, ibirenge hamwe n’amatungo magufi yabageneye yasobanura ko kugira ngo abibone yabifashijwemo n’abakunzi be ba muzika yagejejeho icyo gitekerezo maze nabo ntibamutenguhe bakishimira kumushyigikira muri icyo gikorwa.
Yakomeje atangaza ko azakomeza gufasha uko ashoboye imfubyi n’abapfakazi basizwe iheruruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Imfubyi n’abapfakazi bari mu byiciro binyuranye ku buryo abifite bashobora gufasha abatishoboye bagasangira ibihari nta mururumba no kwikubira kubayeho nk’uko Knowless yabivuze.
Yahamagariye n’abandi Banyarwanda bafite imitima itabara kugera ku barokotse Jenoside batishoboye kugira ngo bababe hafi babarinde guheranwa n’agahinda bumva ko basigaye ari bonyine nta muntu n’umwe ubitayeho.
Ashingiye ku nsanganyamatsiko yatoranyijwe muri uyu mwaka wa 2013 wibukwamo ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yasabye abayirokotse kurushaho guharanira kwigira ngo kuko nawe ubwe yakuze azi neza ko umuntu yigira atakwigira agapfa.
Gasigwa Emmanuel umwe mu bana b’imfubyi za Jenoside wasuwe na Knowless agasiga anamufashe mu mugongo yatangaje ko kuba hari abantu bicara bakabazirikana nk’uko yabitekerehe ari ibintu birushaho kubashimisha.
Umuhanzi Knowless yamenyekaniye ku ndirimbo zinyuranye mu Rwanda zirimo Nkoraho, Sinzakwibagirwa n’izindi nyinshi.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
wow ndishimye ,unkoze kumutima knowless pe Imana iguhe umugisha kandi iguhe icyo umutima wawe wifuza thx,
knowless Imana iguhe umugisha iyo ufashije ifubyi n’abapfakazi uba ufashije Imana kdi Imana isubize aho wakuye!
Gd , gusa mwakosora , Nkomero ni mu murenge wa Mukingo , si muri Busasamana.Mwaribeshye . Thx !!!
Imana iguhe umugisha knowless kwibuka impfubyi nabapfakazi isubize aho wakuye thx