Kizz Daniel yahakanye amakuru yavugaga ko afungiwe muri Côte d’Ivoire

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Oluwatobiloba Daniel Anidugbe, uzwi cyane nka Kizz Daniel, yahakanye amakuru yavugaga ko yafungiwe muri Côte d’Ivoire azira kwishyurwa ntaririmbe mu gitaramo yari yatumiwemo.

Kizz Daniel yahakanye amakuru yo kumuta muri yombi
Kizz Daniel yahakanye amakuru yo kumuta muri yombi

Amakuru y’uko Kizz Daniel yatawe muri yombi, yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko umunyamakuru witwa Stella Dimoko, abitangaje tariki 13 Ukwakira 2023.

Kizz Daniel wakunzwe mu ndirimbo ‘Buga’ yahakanye iby’aya makuru na we abinyujije ku rubuga rwa Instagram, avuga ko atigeze afungwa ndetse ko yakoze n’ibyari bihabanye n’amasezerano umuhagarariye yari yasinye.

Kizz Daniel yari yatumiwe mu gitaramo cyari cyateguwe na CAF, ndetse Umujyanama we, mu masezerano yasinye, harimo ingingo ivuga ko mu gihe nta mafaranga bahawe ku yo bemeranyijwe, atazajya ku rubyiniro.

Ati “Umujyanama wanjye yari yasinye amasezerano avuga ko nta mafaranga, nta kujya ku rubyiniro.”

Ikinyamakuru The Vanguard, cyatangaje ko uyu muhanzi yari yemerewe guhabwa ibihumbi ijana na mirongo itanu by’amadorali ya Amerika.

Kizz Daniel we yavuze ko ahubwo yafashe indege akajya muri Côte d’Ivoire, akajya no ku rubyiniro amafaranga bagombaga kumwishyura batarayamuha.

Ati: “Nemeye gufata indege ntitaye ko bari bataraduha amafaranga, ndetse batubwira ko habayeho gutinda kohereza amafaranga kuri banki, tukazayabona tukigera i Abidjan.”

Kizz Daniel yavuze ko ahubwo yatunguwe n’uburyo nyuma yo kwirengagiza ibyo byose akemera gushyigikira CAF, bafashwe nabi akanahabwa iminota itatu ku rubyiniro ndetse ikipe y’abamufasha igafatwa nabi.

Ati: “Nababajwe n’uburyo bafashe nabi ikipe yanjye, ndetse mpita mfata umwanzuro wo kuva ku rubyiniro.”

Ibyavugwaga ko yatawe muri yombi na CAF, ubu akaba afunzwe, Kizz Daniel yabihakanye ndetse avuga ko nta kibazo na kimwe yigeze agira, ahubwo ari kwitegura kwerekeza mu Bwongereza aho afite igitaramo tariki 12 Ugushyingo kuri Ovo Arena, Wembley.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka