Kamichi arakora ibishoboka ngo azakomeze mu bahanzi 10 bazitabira PGGSS4

Umuhanzi Adolphe Bagabo usanzwe azwi ku izina ry’ubuhanzi rya Kamichi muri iyi minsi ngo arimo gukora imyitozo myinshi, gusenga cyane no gushaka imyenda ya Afrobeat kugira ngo azabashe kwegukana umwanya mu bahanzi 10 bazakomeza mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya kane.

Mu kiganiro Kamichi yagiranye na Kigali Today ku murongo wa telefoni kuri uyu wa gatatu tariki 12/03/2014 ubwo twamubazaga icyo ari gukora mu rwego rwo kugira ngo azabashe kubarirwa mu bahanzi 10 ba PGGSS4, yatubwiye ko yiteguye.

Umuhanzi Kamichi ngo arahatana cyane ngo azagume mu bahatanira PGGSS4
Umuhanzi Kamichi ngo arahatana cyane ngo azagume mu bahatanira PGGSS4

Yagize ati: “Nyiteguranye ubu serieux niteguye gukomeza,…turi gukora imyitozo, ndi gushaka imyenda ya Afrobeat, n’amasengesho menshi…”.
Kamichi yakomeje adutangariza ko abafana nabo nibabigiramo uruhare hazatambuka koko umuhanzi ukunzwe. Ati: “…ndasaba abafana bose ngo bashyiremo akabo kugira ngo abo bakunda abe aribo bakomeza mu icumi ba mbere”.

Abahanzi 15 bazatoranywamo abahanzi 10 bazakomeza ni: Paccy; Teta Diana; Bruce Melody; Active; Uncle Austin; Jules Sentore; Amag The Black; Edouce; Jay Polly; Urban Boys; Christopher; Senderi; International Hit; Dream Boys; Kamichi na Young Grace wasimbuye Knowless.

Guhitamo abahanzi bakomeza muri Primus Guma Guma Super Star 4 bizaba kuri uyu wa gatandatu tariki 15/03/2014 i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha (Expo-Ground) guhera ku isaha ya saa cyenda z’amanywa.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka