Junior yagarutse muri Bridge Records kandi ngo nta kibazo bigeze bagirana

Nyuma y’umwaka wose Karamuka Junior uzwi nka producer Junior Multisystem avuye muri Bridge Records benshi banemeza ko yahavuye nabi, yagarutse avuga ko muri Bridge Records ari ku ivuko kandi ko nta kibazo yigeze agirana nabo.

Producer Junior avuga ko Bridge Records ari ku ivuko avuga ko ari nk’uko umuntu yagenda ariko amaherezo akagaruka mu rugo. Yakomeje adutangariza ko iyo haba hari amakosa yakoze agenda ntibari kuba baramwakiriye.

Junior yagize ati: “...yes niho nsigaye nkora hano ni ku ivuko, ni studio yanjye kandi nkunda cyane, ubu nicyo gihe nyine cyo kugira ngo nyigarukemo nongere nkomereze aho nari nagejeje....

Hari hashize umwaka ngiye, nabarizwaga muri Super Level...navuye muri Super Level amasezerano yanjye ashize, nyuma nasaga nk’ubarizwa muri Unlimited n’ubwo nta masezerano nari mfitanye nabo ariko ubu nagarutse.”

Producer Junior Multisystem.
Producer Junior Multisystem.

Yakomeje agira ati “Kuba naragiye nyine nta kibazo cyari kirimo gusa hari igihe wenda ushobora kugira ngo umenye iby’ahandi ukuntu biba bimeze gusa amaherezo aragera ariko ugataha mu rugo. Nta kosa nigeze nkora niyo mpamvu rero nafashe umwanzuro wo kugaruka kuko iyo mba nararikoze ntabwo bari kunyemerera kugaruka.”

Nyamara n’ubwo avuga gutya, hagiye hagaragara amakuru hirya no hino mu bitangazamakuru avuga ku bibazo yagiye agirana n’abayobozi b’iyi studio cyane cyane Dj Theo aho byanavuzwe ko yari yarabambuye amafaranga agera ku bihumbi 300 bikageza n’ubwo bamujyana mu nkiko.

Bivugwa ko Junior yaba yarahawe amafaranga ibihumbi 700 kugira ngo agaruke muri Bridge Records nyuma y’uko uwahakoreraga uzwi ku izina rya Piano yari yahawe amafaranga ibihumbi 800 na Super Level ngo ayikorere.

Ubwo twabazaga Junior kuri aya makuru y’amafaranga yahawe, yarabyemeye avuga ko yamaze no gusinya amasezerano. Yagize ati: “Yeah ayo makuru niyo, namaze gusinya contrat y’imyaka ibiri banansinyira ibihumbi 700 bya recrutement.”

Producer Junior hamwe na Ama-G The Black.
Producer Junior hamwe na Ama-G The Black.

Junior wavuzweho cyane ubuhemu n’iyi studio, ngo yagarukanye imbaraga no kwisubiraho.

Junior yagize ati: “...nagarukanye ingufu, ndashaka kugira ngo ishusho bari banziho nka Junior babone itandukaniro kuko ngiye guhindura byinshi bidasanzwe nk’ibyo bari banziho...

Guhindura amatwara, imikorere, gutegura products nyinshi cyane kuboneka ahantu hose kuko nari mfite ibintu bimpugije ariko ubu ngubu ndi free, Abanyarwanda bazajya banyumva, bumve ibikorwa byanjye, ndumva tukiri kumwe.”

Dj Theo yadutangarije ko kuba Junior agarutse muri Bridge Records kuri we abona nta kibazo kandi ko bazakorana neza ngo kuko ibyo bibazo bivugwa byabaye we ataragera muri iyi studio, bityo akaba we nta kibazo afitanye na Junior.

Dj Theo ari kumwe na Emmy yabereye umujyanama.
Dj Theo ari kumwe na Emmy yabereye umujyanama.

Dj Theo kandi yemeza ko kuba Piano yaragiye hakaza Junior nta gihombo kirimo. Yagize ati: “Piano hari uko twabanye ariko ntabwo wahita ushyira akadomo kuri future kandi utayizi, umuntu amenya passé ntawe umenya future ahubwo tugomba gukora cyane kugira ngo ejo hacu habe heza.”

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka