Jean Paul Murara arashyira hanze amashusho y’indirimbo ye “Ndabyemeye”

Umuhanzi Jean Paul Murara umaze kumenyekana cyane mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) bo mu idini Gaturika, ku wa kabiri tariki 27.8.2013, azashyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise “Ndabyemeye” iri kuri alubumu ye “Nzaririmba”.

Amashusho y’iyi ndirimbo “Ndabyemeye” ya Jean Paul Murara yakozwe na Eliel wo muri Eliel Filmz akaba yarayikoze mu buryo buri live nk’uko Jean Paul Murara we ubwe yabidutangarije.

Inyikirizo y’indirimbo ye “Ndabyemeye” igira iti: “Mana ndabyemeye, Dore ndakwimitse, Nawe unyambitse impeta, Gahore usingizwa, Nawe unyambitse impeta, Gahore usingizwa.”

Mu bitero agira ati: “Wampaye ubuzima, umpa n’abavandimwe, Bamfasha kubona inzira, none dore ndaje… Wampaye amaso, umpa ndetse n’urumuri, Mbasha kubona inzira, none dore ndaje…Shimirwa Nyagasani, kubera iki kivi, Nyongerera intege, mbashe kucyusa.”

Jean Paul Murara.
Jean Paul Murara.

Jean Paul Murara arasaba abakunzi b’indirimbo ze ko amagambo ari muri iyi ndirimbo “Ndabyemeye” bayagira ayabo.

Yagize ati: “Ndasaba abakunzi b’indirimbo zanjye ko amagambo agize Ndabyemeye bayagira ayabo, ndifuza ko aya magambo yaba aya buri wese ufite umugambi cyangwa se ikifuzo kiza yemereye Imana.”

Zimwe mu zindi ndirimbo za Jean Paul Murara zakunzwe cyane harimo “Ubuhamya”, “Umwami Nyakuratwa”, “Inyenyeri inyobora”, “I wanna live close to you” n’izindi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka