Jackie Mugabo aziyereka Abanyarwanda mu gitaramo yise « Oh Mana we »

Jackie Mugabo, Umunyarwandakazi w’umuhanzi ubarizwa mu gihugu cy’Ubwongereza aho amaze imyaka 12 yibera, kuri iki cyumweru tariki 25/08/2013 aziyereka Abanyarwanda by’umwihariko abakunzi b’ibihangano bye mu gitaramo yise «Oh Mana we ».

Iki gitaramo kizabera muri Sport View Hotel guhera saa cyenda z’amanywa aho kwinjira bizaba ari amafaranga 5000 gusa.

Uyu muhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana azaba ari kumwe na bamwe mu bahanzi nyarwanda baba hano mu Rwanda bazwi mu ndirimbo zihimbaza Imana, bazaba bagiye kumufasha.

Bamwe muri abo bahanzi ni Dominic Nic, Patient Bizimana, Gaby Kamanzi ndetse na Liliane Kabaganza.

Muri iki gitaramo, Jackie azaboneraho kwerekana ubuhanzi bwe aho bugeze, anabashe kuririmbira abakunzi be indirimbo nyinshi amaze kugira, zakorewe mu gihugu cy’Ubwongereza ari naho muzika ye ayikorera kuri ubu.

Uyu muhanzikazi n’ubwo amaze imyaka myinshi hanze y’u Rwanda, ntibimubuza guhimba indirimbo ze mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’ubwo bitamworohera cyane kubera kumara igihe kinini hanze y’u Rwanda.

Arahamagarira abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana, n’abakunzi b’indirimbo ze by’umwihariko kuzaza kwifatanya nawe bashimira Imana ibyiza ikomeza kumukorera.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka