Itsinda rya Blu3 rigiye kongera kwihuza

Nyuma y’imyaka 15 batandukanye, abahanzikazi bahoze bagize itsinda rya “Blu 3” aribo Lilian Mbabazi, Jackie Chandiru na Cindy Sanyu bagiye guhirira ku gitaramo bise “The Blu 3 Reunion”.

Amakuru y’uko aba bagore bagiye kongera gushimisha abakunzi babo babakunze mu bihe byatambutse, yagiye hanze binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’aba bahanzikazi.

Lilian Mbabazi, kuri Instagram ye yashyizeho ifoto yamamaza icyo gitaramo maze abwira abamukurikira ko igihe bari bamaze bategereje kirangiye birangiye. Ati: “Gutegereza birarangiye bakunzi ba muzika! Sinakwihererana aya makuru “ .

Iki gitaramo cyiswe “The Blu3 Reunion” giteganyijwe tariki 14 Ugushyingo 2023 mu mujyi wa Kampala kuri Protea Skyz Hotel.

Itsinda rya Blu3 ryashinzwe mu ntangiriro za 2004 nyuma yo kwegukana igihembo cya Coca Cola Popstars rihita ryiyegurira imitima ya benshi muri Uganda ndetse no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Ndetse bamuritse album yabo yambere yitwaga “Hitaji” mu Ukuboza 2004.

Blu3 yazengurutse ibihugu byinshi ikora ibitaramo harimo Kenya, u Rwanda, Tanzania, South Africa, Ghana, Nigeria, u Bwongereza na Ethiopia. Yakunzwe mu ndirimbo nka Hitaji, Nzemanyi, Nzijukira Frisky ndetse na Where are you yakunzwe cyane bakoranye na GoodLyfe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka