Irushanwa ‘Show Me Your Talent’ rigamije gushaka abanyempano ryagukiye muri Amerika

Ubuyobozi bw’abategura irushanwa rya muzika ‘Show Me Your Talent’ ryabereye i Kigali mu myaka ibiri ishize, bwatangaje ko ryamaze no kwagura imbibi aho igice cyaryo cya gatatu kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo kwagura imipaka mu kugaragaza impano z’abanyamuziki batandukanye.

Ndisanze Elie (wambaye ishati y'umweru) watangije irushanwa rya 'Show me Your Talent'
Ndisanze Elie (wambaye ishati y’umweru) watangije irushanwa rya ’Show me Your Talent’

Iri rushanwa ryatangijwe na Ndisanze Elie rigamije gufasha abanyempano mu ngeri zitandukanye kuzigaragaza ndetse bagashyigikirwa mu rugendo rwabo rwo gushyira hanze ibihangano cyangwa ibindi bakora.

Irushanwa “Show me your Talent” riheruka kubera mu Rwanda icyo gihe ryatangiranye n’abarimo Mani Martin na Luckyman Nzeyimana bari bagize akanama nkemurampaka ndetse riza kwegukanwa na Mutagoma Bosco Magnifique.

Ndisanze Elie utegura iri rushanwa, ubwo yaganiraga na KT Radio tariki 25 Mutarama 2024, yagaragaje ko kuba iri rushanwa ryarajyanywe muri Amerika byatewe n’uko yahageze agasanga hari impano zitandukanye zikeneye gufashwa.

Umuraperi Gentle witabiriye itangizwa ry'irushanwa ‘Show Me Your Talent'
Umuraperi Gentle witabiriye itangizwa ry’irushanwa ‘Show Me Your Talent’

Yagize ati “Ku nshuro ya mbere ubwo twari muri Kigali twabonye impano nyinshi z’abahanzi batandukanye. Ariko nyuma y’uko ngiye muri Amerika nagize igitekerezo cy’uko nahakomereza iri rushanwa.”

Ndisanze avuga ko iki gitekerezo cye kijyana n’umurongo wo kugaragaza impano z’abahanzi babarizwa mu bindi bihugu by’umwihariko abatuye muri Amerika.

Ibi bihembo by’iri rushanwa ubwo byaberaga mu Rwanda byatangiwe imbonankubone kuri Televiziyo Rwanda, aho uwa mbere yahembwe ibihumbi 200 Frw bikajyana no gukorerwa indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Ku kijyanye no kuba aya mafaranga ari macye ugereranyije n’Igihugu iri rushanwa rigiye kuberamo, Ndisanze avuga ko ibyo babikoze babizi neza ko urubyiruko rwo muri Amerika rufite ubushobozi ariko rubura urubuga rushobora kubafasha kugaragaza impano zabo.

Yagize ati: “Mu by’ukuri turabizi ko urubyiruko ruba muri Amerika rufite byose, amafaranga barayafite. Twe rero tuzanye igikorwa mu rwego rwo guha umwanya buri wese kugaragaza impano ye ndetse no kwakirwa binyuze muri ‘Show Me Your Talent’.

Rambasol, umwe mu begukanye irushanwa ‘Show Me Your Talent' agahembwa 200,000 Frw
Rambasol, umwe mu begukanye irushanwa ‘Show Me Your Talent’ agahembwa 200,000 Frw

Ku bijyanye n’uburyo bazagaragaza impano z’abo bazaba bahisemo, Ndisanze avuga ko bazifashisha imbuga nkoranyambaga zirimo nka YouTube, Instagram, Facebook, na Tik Tok z’iri rushanwa.

Si ibyo gusa kuko yavuze ko hakiri n’ubufatanye na Televiziyo Rwanda ku buryo abo banyempano bazaba batoranyijwe ibikorwa byabo bizajya binyura mu kiganiro ‘Versus’ gikorwa na Luckman Nzeyimana wari umukemurampaka mu marushanwa yabanje yaberaga mu Rwanda.

Mutagoma Bosco Magnifique watwaye iri rushanwa mu cyiciro cyaryo cya kabiri yavuze ko kubona urubuga rubafasha gutinyuka bakabasha kugaragaza impano zabo ndetse bakanafashwa mu bikorwa byabo bya buri munsi bya muzika bibatera imbaraga ndetse ko ari ikintu gishimishije kuko byamufashije kumurika imwe mu mishinga ye.

Umuhanzikazi Divine Irene wamenyekanye mu ndirimbo ‘Calvary' yahatanye muri ‘Show Me Your Talent'
Umuhanzikazi Divine Irene wamenyekanye mu ndirimbo ‘Calvary’ yahatanye muri ‘Show Me Your Talent’

Ati: “Byampaye icyizere kuko n’ubwo na mbere yo gutwara iri rushanwa nari mfite gahunda nyinshi zo kuba nakora umuziki, ariko ubushobozi bwo kumfasha kuba nakora indirimbo igasohoka byari kure cyane. Iri rushanwa ni ryo ryatumye imishinga yanjye ijya mu bikorwa byihuse, n’abantu bumvaga ko ntakora umuziki barabyumvise.”

Iri rushanwa rigizwe n’ibice bitandukanye birimo icy’abaririmba (Itsinda cyangwa umuntu ku giti cye), abavuga imivugo, imbyino gakondo (itsinda cyangwa umuntu ku giti cye), abanyarwenya (umuntu umwe cyangwa itsinda).

Abanyempano bari bitabiriye ari benshi
Abanyempano bari bitabiriye ari benshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka