Irebere uko Diamond yakiriwe n’abana batabona muri Jordan Foundation
Icyamamare Diamond Platinumz ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya yasuye ikigo cya Jordan Foundation kiri mu Gatsata ndetse anabagenera impano y’ibiribwa, kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Mutarama 2018.
Yabahaye imifuka y’umuceri, Isukari, akawunga ndetse n’amavuta yo guteka gusa ingano yabyo ntiyatangajwe.
Isimbi Michelle umunyamabanga w’uyu muryango yashimye cyane iki gikorwa cya Diamond avuga ko bikomeza gufasha aba bana bari bihebye kubera ko batabona.
Diamond ntacyo yatangaje kuko aza kugirana ikiganiro n’abanyamakuru akababwira byose ku rugendo rwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|