Inshuti n’abavandimwe ba Hirwa Henry basabye Misa yo kumusabira

Umuhanzi Henry Hirwa wahoze aririmba mu itsinda rya KGB akaba yari na musaza wa Nyampinga w’u Rwanda 2013 Kayibanda Mutesi Aurore, yasabiwe Misa yo kumusabira n’inshuti n’abavandimwe ubwo azaba yujuje umwaka yitabye Imana.

Iyi Misa izaba kuri iki cyumweru tariki ya 1.12.2013 i Remera kuri Paruwasi ya Regina Pacis nyuma yo gusura no gushyira indabyo ku mva i Rusororo.

Ubwo yamenyeshaga abakunzi ba Hirwa Henry uko gahunda yo kumusabira no kumwibuka iteye abinyujije kuri Facebook, Gaston Rurangwa uzwi ku izina rya Skizzy akaba n’umwe mu baririmbanaga na Henry muri KGB, yabanje gushimira ababafashije bose ubwo baburaga umuvandimwe Hirwa Henry umwaka ushize.

Hano Hirwa (ufite dreads) yari kumwe na bagenzi be bo muri KGB Skizzy na MYP.
Hano Hirwa (ufite dreads) yari kumwe na bagenzi be bo muri KGB Skizzy na MYP.

Skizzy yagize ati: “Muraho nshuti. Mbashimire ku buryo mwadutabaye ubwo twaburaga murumuna wacu HIRWA Henry ubwo yavaga mu mwuka w’abazima tariki 1.12.2012. Ku cyumweru 01.12.2013 umwaka uzaba wuzuye Henry yitabye Imana.”

Skizzy yakomeje agira ati: “ Gahunda ikaba iteye itya. 9h gushyira indabyo ku mva i Rusororo,11h Misa yo kwibuka no gusabira Henry ikazabera Regina Pacis i Remera. Nyuma ya misa tukazajya mu rugo ku babyeyi ba Nyakwigendera Kimironko. Abazashobora kuza kwifatanya natwe muhawe ikaze. Imana ibahe umugisha.”

Nyagasani akomeze umuryango we kandi ahe iruhuko ridashira Hirwa Henry.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka