Indirimbo ya Kivumbi King yagaragaye ku byapa bya New York Times Square

Indirimbo ya Kivumbi King yitwa ‘Wine’ yagaragaye ku byapa byo mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahazwi nko kuri New York Times Square hamamarizwa ibikorwa bikomeye ku Isi.

Kivumbi King
Kivumbi King

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Kivumbi King yasangije abamukurikira ibyishimo byo kuba indirimbo ye ‘Wine’ yagaragaye kuri ibi byapa bifatwa nk’ahantu hakomeye hamamarizwa ibikorwa bikomeye ku isi.

Ati “Urabibona. Imana iba ikora ibyayo. Mufasa ntabwo yakoze iyi ndirimbo ngo arekere ahubwo yayigeje kuri New york Times Square ngo na bo bamenye amazina yacu.” Ni ko Kivumbi yanditse kuri X yahoze ari Twitter.

Mufasa uzwi nka ManMade ni we wakoze iyi ndirimbo ‘Wine’.

Ntabwo ari ubwa mbere Umunyarwanda agaragara kuri ibi byapa kuko umwaka ushize Kevine Kagirimpundu uri mu bashinze uruganda rukora inkweto mu Rwanda rwa Uzuri K&Y yabigaragayeho.

New York Times Square ni agace gaherereye mu Mujyi wa New York rwagati gakorerwamo ubucuruzi n’ubukerarugendo. Inyubako zaho ziriho ibyapa cyangwa ibyo bita bose babireba binyuzwaho amashusho yamamaza ibikorwa bitandukanye.

Aha hantu basanzwe bita “Crossroads of the World” bivuga isanganiro ry’imihanda y’isi yose, kuko hahurira abantu babarirwa muri za miliyoni bavuye mihanda yose, kuhamamariza ntabwo ari ibintu byoroshye kuko ku isaha imwe bisaba kwishyura 250$.

Reba indirimbo ‘Wine’ ya Kivumbi King:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

That is the rank for rwandan artists and for country to be published on New York times square,he gives an example for all sitizen you can use your talents to raise the flag of our country

Mbonimpa leodomir yanditse ku itariki ya: 14-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka