Indirimbo ‘Calm down’ ya Rema ikomeje guca uduhigo

Indirimbo ‘Calm Down’ y’umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Rema, kuva yasohoka ikomeje guca aduhigo ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Rema
Rema

Mu gihugu cy’u Bwongereza ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe ‘UK Official Singles Top Charts’, hagati ya tariki 16 kugeza 22 Kamena 2023, Calm Down imaze ibyumweru 42 mu ndirimbo 10 zikunzwe.

Divine Ikubor umaze kwamamara muri muzika nka Rema, aherutse kujya mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi (Guinness des Records), nyuma y’uko iyi ndirimbo Calm Down, ariyo yatangiye iyoboye urutonde rushya rw’indirimbo 20 zikunzwe kuri Official MENA Chart.

Uru rutonde rumaze ukwezi rutangijwe n’Ikigo gishinzwe gukurikirana ibya muzika ku Isi, International Federation of the Phonographic Industry (IFPI), mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuziki w’Abarabu ku Isi.

Iyi ndirimbo iri kuri album ‘Rave & Roses’ imaze umwaka n’amezi ane igiye hanze, imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 488 kuri YouTube, mu gihe iyo yasubiranyemo na Selena Gomez imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 514 kuri uru rubuga.

Uyu musore w’imyaka 23, ubwo iyi ndirimbo yayisubiranagamo na Selena Gomez, yaje kujya mu ndirimbo zikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse igera ku mwanya wa 5 ku rutonde rwa ‘Billboard Global 200’.

Reba indirimbo Calm down ya Rema

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka