Imbuto Foundation yakiriye abarenga 1,358 muri ArtRwanda-Ubuhanzi

Umuryango Imbuto Foundation wishimiye kubona urubyiruko rushaka kuba abahanzi rukomeje kwiyongera, aho ku nshuro ya gatatu kuva mu mwaka wa 2018, ngo wabonye abarenga 1,358 bitabiriye aya marushanwa.

Cyatema, umukanishi ucuranga inanga
Cyatema, umukanishi ucuranga inanga

ArtRwanda-Ubuhanzi ni umwe mu mishinga itezwa imbere na Imbuto Foundation ifatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) hamwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU).

Uyu mwaka urubyiruko rwahamagariwe kwiyandikisha no kumurika ibihangano byarwo guhera ku marushanwa y’ibanze yabereye ku rwego rw’Intara mu turere twa Huye, Nyamasheke, Musanze, Kayonza no mu Mujyi wa Kigali(ku Ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi i Kanombe).

Baraza bakamurika imwe mu mpano 9 buri wese yiyumvamo, haba mu muziki, mu kwandika no gutunganya filime, gufotora, ubugeni busanzwe hamwe n’ubwifashisha ikoranabuhanga(digital art), ikinamico n’urwenya, imbyino, imideli ndetse n’ubusizi n’ubuvanganzo.

Uwitwa Ishimwe Merveil ufite izina ry’ubuhanzi rya Cyatema, asanzwe ari umukanishi ariko yaba ahugutse akegura inanga agacuranga, ahanini akangurira urubyiruko gukora aho kwishora mu ngeso mbi.

Yacurangaga agira ati "Yee ye ye ye yeee! Bigize amabandi, bigize amabandi bakagombye kuba abahinziiii! Ufite imbaraga nyinshi, ufite ubwenge bwinshi ariko wanze kubikoreshaaa."

Cyatema imbere y’abakemurampaka 7, bakaba ari abahanzi nyarwanda b’ibyamamare, yemerewe gukomereza mu mwiherero uzamara umwaka, akazavayo ashobora gutaramira imbaga y’abantu no guhindura inanga igicuruzwa ku rwego rw’Igihugu.

Umutoni Seraphine ukora inkuru zishushanyije
Umutoni Seraphine ukora inkuru zishushanyije

Mugenzi we, Seraphine Umutoni w’imyaka 24 y’amavuko, asanzwe akora ubugeni bw’inkuru zishushanyije n’izikozwe nk’amashusho zagenewe abana, akaba ngo agamije kwagura uyu mushinga na wo ukagera ku rwego rw’ikigo gikomeye mu Rwanda.

Umukozi wa Imbuto Foundation uyobora Ishami rishinzwe guteza imbere Urubyiruko, Alexis Muhire avuga ko icyiciro cya gatatu cyari gitegerejwe cyane ku buryo urubyiruko rumaze kucyitabira kugeza ku wa Kane ngo rwarengaga 1,358, rukaba rwiganje cyane muri Kigali.

Muhire avuga ko hari ibigo by’Urubyiruko muri Kigali bimaze gukomera cyane kubera ArtRwanda-Ubuhanzi, birimo abanyamideli, abanyarwenya, abaririmbyi n’ababyinnyi, abafotora n’abandi, ubu ngo barimo kwinjiza amafaranga menshi bakitunga bagatunga n’abandi.

Muhire ati "Nka Kezem arakubwira ati ’byibuze nahembye abakozi, nishyuye inzu, ntabwo nshobora kubura ibihumbi byanjye 800Frw mu kwezi’, Kwizera we ufite amasoko muri UN akubwira ko atajya abura Amafaranga y’u Rwanda nibura Miliyoni ebyiri iyo byagenze neza."

Muhire avuga ko icyiciro cya mbere cy’abatangiye muri 2018 cyateje imbere abahanzi 68, icya kabiri cy’umwaka ushize aho bakirimo gutozwa kirimo abahanzi 60, ndetse ko ubu mu cya gatatu hashakwa ababarirwa hagati ya 60-70 bitewe n’abazaboneka babishoboye, amikoro no kwishyura Abarimu b’abahanga.

Uretse ubumenyi aba bahanzi bahabwa, hari no kugenerwa amafaranga, ababakurikirana(mentor), ibikoresho bifashisha mu kazi, inzu (muri KBC) bagurishirizamo ibihangano, ndetse no gushakirwa akazi kerekana impano bafite.

Abakemurampaka
Abakemurampaka

Uwabyumva ataramenya iyi gahunda, akaba ari muri Kigali, atari umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye, afite imyaka y’amavuko hagati ya 18-30, yajya ku Ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi i Kanombe bitarenze ku wa Gatandatu tariki 09 Ukuboza 2023, cyangwa agategereza umwaka utaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka