Ikiganiro “Be Blessed” gitambuka kuri TVR ni impinduka muri Gospel

Ku cyumweru kuva saa yine kugeza saa tanu z’ijoro kuri televiziyo Rwanda hatambuka ikiganiro “Be Blessed” benshi bemeza ko ari impinduka mu ndirimbo zihimbaza Imana (Gospel) mu Rwanda.

Iki kiganiro ni cyo gifite umwanya uhagije mu gutambutsa indirimbo zaririmbiwe Imana kuri Televiziyo Rwanda, hakumvikana n’ubutumwa bw’abashumba b’amatorero anyuranye ya hano mu Rwanda.

Bamwe mu bahanzi ba gospel baganiriye na rwandagospel.com batangaje ko iyo babona indirimbo zabo zitambuka ku bwinshi muri iki kiganiro bibaha ingufu zo gukora cyane.

Eric Birori, umunyamakuru wandika kuri gospel yagize ati: “mbona byaratumye abahanzi bamenyekana, bakagira n’ umuhate wo gokora DVD nziza.”

Umuhanzi Espoir Muhire Hope ati: “Kiriya kiganiro ni cyiza; ikibazo nuko gisigaye kiba mu masaha akuze bibaye byiza bahindura amasaha cyangwa kikongera gutambuka kuwa mbere mu gitondo”.

Mupende Gedeon umunyamakuru na we wandika kuri gospel yagize ati: “Ni ikiganiro navuga ko cyaje mu gihe gikenewe, kirakurikiranwa cyane nanjye nticyancika. Impinduka cyazanye navugamo nko kuzamura Gospel music hatitawe ku burambe bwa nyir’igihangano, hacaho indirimbo z’abasitari n’ izabakizamuka, ni byiza bikomeze”.

Abakurikirana ikiganiro “Be Blessed” batari abahanzi n’abanyamakuru bo baravuga ko ijambo ry’Imana n’inyigisho zitangwa n’abapasitori bagitumirwamo bibakura mu bwiza
bajya mu bundi.

Onesphore Dushime ati: “Mbona hari impinduka kiri kuzana ariko gikwiye kujya kita no ku bahanzi bari hirya no hino mu ntara by’umwihariko abakizamuka nubwo ubona ko bisa n’ibirimo gukorwa.”

Alphonsine usengera muri Zion Temple aravuga ko muri iki gihe ubona ko abahanzi muri gospel barimo gukora cyane, kuri we nta gushidikanya ko ikiganiro “Be Blessed” kibifitemo uruhare bijyanye n’abarimo kwitabira gukora indirimbo z’amashusho nyinshi.

Jean Paul Kayitare

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka