Ibivugwa mu ndirimbo “Njomba” ya Senderi ngo byaba ari inkuru y’impamo

Umuhanzi Senderi International Hit uherutse mu marushanwa ya PGGSS 3, nyuma yo gusezererwa yahise ashyira hanze indirimbo yise “Njomba” ikaba ari indirimbo ivuga ku rukundo.

Uyu muhanzi mu kiganiro duherutse kugirana yadutangarije ko ibikubiye mu ndirimbo ye “Njomba” ari inkuru mpamo y’ibyamubayeho.

Nubwo atabyeruye neza, Senderi yagize ati: “Indirimbo yanjye yitwa Njomba. Ni indirimbo ivuga ku rukundo. Ivuga uburyo ushobora kumenya inkuru nziza y’umuntu wagukunze utatekerezaga ko yashobora kugukunda.”

Yakomeje agira ati: “ Inkuru iza bigutunguye, iyi nkuru ukayibwirwa n’inshuti magara y’uwo muntu wagukunze, mu yandi magambo iyo ukuri kuje ibyo gukina bijya ku ruhande...iyi nkuru bakiyimbwira yaranshimishije cyane kuburyo udashobora kubyumva ari nabyo byatumye mpimba iyi ndirimbo...”.

Mu ndirimbo ye, Senderi agira ati: “Turaberanye,..njomba se iyo nkuru amatsiko aranyishe niba aribyo nagurukira mu kirere. Iyo nkuru yimpe, njomba nagurukira mu kirere...niba aribyo nagurukira mu kirere. Ukuri iyo kuje urwenya rurahunga, iyo inkuru nziza kweli nyinganye iki? N’ubwo iyi si turimo atari ijuru ntera ibironda duhore ducyeye ».

Hari aho yongera akagira ati : ‘‘Kurenza abandi ubona ubu ndatuje nagukunze wese, ibisubizo biri hagati yacu ndi mubyishimo bidasanzwe… ”.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuba theo yararirimbanye n’umuyisilamu si ikibazo.gusa ni uko ADPR igira ama code yihariye,naho ubundi jye ndumva ari ibisanzwe.

NIYONSABA Hilarie yanditse ku itariki ya: 3-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka