Ibitaramo bya Live muri PGGSS 3 bizagaragaza umuhanzi ushoboye koko

Mu gihe hategerejwe ibitaramo by’umwimerere (live) mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 3, abantu banyuranye bakurikiranira hafi umuziki basanga ari ikintu gikomeye kigiye kugaragaza koko umuhanzi w’umuhanga.

Ibi bitangiye kuvugwa nyuma y’uko abahanzi banyuranye bari guhatanira kwegukana amarushanwa ya PGGSS 3 bamaze iminsi biyereka abakunzi babo aho buri wese yemezaga abafana be ko ariwe ushoboye kandi ko ariwe uzegukana insinzi.

Bamwe muri aba bahanzi banageze n’ubwo bavuga ko ari abami b’injyana bakora ibi bikaba byaratumye abantu banyuranye bakurikirana muzika bategerezanyije amatsiko ibitaramo bya Live ngo kuko aribyo bizagaragaza abami b’injyana cyangwa se koko abahanzi bashoboye.

Bull Dog ni umwe mu bahanzi bari muri PGGSS 3.
Bull Dog ni umwe mu bahanzi bari muri PGGSS 3.

Ikindi kandi gituma ibi bitaramo bitegerezanyijwe amatsiko menshi ni uko kugeza ubu hari abemeza ko benshi mu bahanzi bari muri PGGSS 3 batazi umuziki wa live nyamara abahanzi bo bakaba bemeza ko bakoze imyitozo myinshi kuburyo kuri ubu bazabishobora bitandukanye na PGGSS2.

Abahanzi bahabwa amahirwe yo kuzagaragaza ubuhanga muri ibi bitaramo ni mbarwa bityo benshi bakaba banemeza ko hazabaho gutungurwa kw’abahanzi ndetse no gutungurwa kw’abakurikirana umuziki.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka