Humble Jizzo yakoze impanuka Imana ikinga akaboko

James Manzi uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Humble Jizzo akaba ari umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Urban Boys yakoze impanuka ariko Imana ikinga ukuboko.

Ibi byabereye imbere y’ikigo gikuru cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (Statistique) imbere y’aho abagenzi bategera imodoka kuri uyu wa kane tariki 02/05/2013 saa sita n’iminota 8 z’amanywa.

Humble Jizzo yari ari kuri moto amanuka asa nk’uwerekeza i Nyamirambo, umugenzi wambukaga yarangaye anyura imbere ya moto yari imutwaye. Umumotari wari utwaye Humble Jizzo abonye agiye kugonga uwo mugenzi ahita ahagarara nibwo imodoka yari iri inyuma yabo yahize igonga moto.

Imodoka imaze kugonga moto, moto yahise yitura hasi Humble Jizzo arayisimbuka kubw’amahirwe yaba we n’umumotari ndetse n’umugenzi wambukaga bose ntacyo babaye.

Humble Jizzo ni uwo ku ruhande iburyo.
Humble Jizzo ni uwo ku ruhande iburyo.

Impanuka ikimara kuba twashatse kugira ngo tugire icyo tubaza Humble Jizzo ntibyadukundira kuko akimara gusimbuka iyo moto yahise afata indi iramukomezanya aho yari agiye ntitwongera kumubona.

Twamuhamagaye kuri telephone ngo twumve uko amerewe nyuma yo gukora impanuka dusanga ari mumyitozo (repetitions) ntitwashobora kuvugana nawe bihagije ariko twashoboye kumenya ko nta kibazo yagize nyuma y’ibyamubayeho.

Humble Jizzo hamwe na bagenzi be bo mu itsinda rya Urban Boys ni bamwe mu bahanzi bari guhatanira kwegukana insinzi ya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya gatatu.

Kuri uyu wa kabiri bafashe amashusho y’indirimbo yabo “Nyampinga” aya mashusho akaba azasohoka mu cyumweru gitaha.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

umva urbanboys ndabemera kabisa cyane cyane nizzo ndamwemera cyane

umutonijureskelia yanditse ku itariki ya: 29-09-2014  →  Musubize

Ewana! uwo muhanzi ndamwemera nanjye kabisa! uzi ukuntu iyo aririmbye wumva aririmba ibimurimo!! uzi iyo adondobekanyije ya magambo mu ndirimbo!! ewana wumva ari injyana muntu kabisa!!

Wamba yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

Imana ishimwe ubwo ntacyo yabaye kdi turakwemera hamble uraniyubaha uzabihorane

Marimari yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka