Hari ibintu 10 ukwiye kumenya ku muhanzi Ellion Victory

Umuhanzi Ellion Victory uzwi mu njyana ya Afrobeat, amazina ye bwite ni Ngarambe Victoire. Uyu muhanzi wamenyekanye mu ruhando rw’umuziki nyarwanda kubera indirimbo nka “Marita” na “Amafaranga”.

Umunyamakuru wa Kigali Today yegereye umuhanzi Ellion Victory amutangaza bimwe mu byo abakunzi be bamwibazaho.

1. Umuhanzi Ellion Victory ni muntu ki?

Ellion Victory asubiza ko ari umuhanzi nyarwanda w’umuhanga uririmba injyana ya Afrobeat ufite imyaka 22. Yize amashuri yisumbuye mu ndimi muri Kenya aniga umwaka umwe wa kaminuza mu gutunganya umuziki.

Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2005 akaba amaze gusohora alubumu eshatu, n’iya kane ikaba ari hafi kuyirangiza. Ngo afite kandi ubushobozi bwo gucuranga no gutunganya umuziki muri studiyo.

2. Iyo Ellion yambaye neza aba yambaye iki?

Uyu muhanzi usanzwe ukunda kwambara agakoti avuga ko yambara neza yatuyemo inkweto zizwi nka suprese zakozwe n’inganda za Nike cyangwa Adidas zifite umucyo ku maso, agapantalo gatoya gafashe ku mubiri (small size), agashati (T-shirt) akarenzaho agakoti.

Umuhanzi Ellion Victory. (Foto:L.Nshimiyimana)
Umuhanzi Ellion Victory. (Foto:L.Nshimiyimana)

3. Ellion arya neza yariye ayahe mafunguro?

Avuga ko akunda cyane umuceri, ibishyimbo, imboga rwatsi cyane cyane ifi. Amafunguro ya Kinyarwanda ntayakunda kuko atayamenereye bitewe n’uko yakuriye i Nairobi muri Kenya aho yakuze arya akawunga, inkoko n’imboga zitwa “zukumawiki”.

4. Wishima byagenze bite?

Umuhanzi Ellion asobanura ko yishima ari ahantu hatuje ari kumwe n’umukunzi we. Yongeraho ko afite umukunzi bamaranye amezi atanu ariko adashobora kuvuga izina rye kuko hari abarwara umutima kandi ngo yaba amushyize ku isoko.

5. Ubabara byagenze bite?

Mbabara hagize umuntu undenganya cyangwa urenganya undi. Ashimangira ko iyo bibaye aba yiteguye kwirwanaho no kurenganura urengana uko byagenda kose.

6. Mu Rwanda ni uwuhe muhanzi ufata nk’umuhanga kuri wowe?

Mu Rwanda, Ellion avuga ko yemera umuhanzi Mani Martin kuko umuziki we ufite umwimerere kandi utanga n’ubutumwa bwiza ku Banyarwanda. Yongeraho ko hari abandi bahanzi beza ngo ariko Mani Martin ni we akunda cyane.

7. Umuziki nyarwanda uwubona ute?

Ellion yabwiye Kigali Today ko umuziki nyarwanda utera imbere ariko ikibazo kikaba kudakora umuziki wa Live.

Agira ati: “umuziki nyarwanda umaze kugera ku rwego rushimishije ariko ibyo tugomba gukosora twebwe ni ugukora umuziki live si bya bindi byo gushyiramo CD ukabeshya ko uririmba kandi uri icyamamare.
Ni byiza ko abahanzi bagenzi banjye bafata umwanzuro wo gukora umuziki wa Live kuko abantu barishima.”

Umuhanzi Ellion Victory ari kuririmba indirimbo “Marita” imbonenkubone anacuranga gitare. (Foto:L.Nshimiyimana)
Umuhanzi Ellion Victory ari kuririmba indirimbo “Marita” imbonenkubone anacuranga gitare. (Foto:L.Nshimiyimana)

8. Ubaye Minisitiri ufite mu nshingano ze umuziki wakora iki?

Asubiza ko yashinga maison de disque, inzu zigurisha ibihangano by’abahanzi aho kugurishwa n’abitwa ngo n’aba-deejay babigurisha abahanzi ntibagire icyo binjiza.

Icya kabiri, yashyiraho studio ifasha abana bafite impano y’umuziki kugira ngo izamuke yegupfukiranwa, no kubatoza kuririmba ibifitiye akamaro abaturage n’igihugu muri rusange.

9. Kuki Ellion Victory atazamuka mu muziki ngo abe icyamamare nk’abandi?

Ellion Victory avuga ko impamvu zatumye ataba umuhanzi ukomeye mu gihugu ngo ni uko yasohoraga indirimbo ari mu Kenya ntabonane n’abanyamakuru bamufasha kumenyekanisha indirimbo ze.

Indi mpamvu asanga ari ubushobozi buke bw’umujyanama we mu by’umuziki (manager). Ati: “Nari mfite umu-manager udashoboye cyane, utarabashaga gucunga ibyo afite, igihangano kikamenyekana igihugu cyose ntakibyaze umusaruro.”

Ikindi, Ellion agaragaza ko amikoro na yo yamubereye imbogamizi kuko impano gusa idahagije. Abivuga atya: “umuziki ntabwo ari impano gusa, ushobora kuba ufite impano ariko ukabura ubushobozi. Kugira ngo ukore indirimbo bisaba amafaranga, kugira ngo indirimbo imenyekane bisaba ubushobozi…”.

10. Imana uguhitishijemo gupfa wapfa ute?

Ellion avuga ko adashobora guhitamo uburyo yapfamo uretse ko ngo urupfu rwiza ni ukuva ku isi nta muntu mufitanye ibibazo. Ati: “ Oya oya, Imana niyo ibizi, kuri njye ntabwo nshobora kwifuza gupfa gutya. Gusa, urupfu rwiza ni gupfa udafitanye ibibazo n’abantu….”.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka