Harakibazwa niba abahanzi batanu bo mu Rwanda berekeje mu majonjora ya nyuma ya Tusker Fame

Amakuru yavugaga ko abahanzi Elion Victory, Patrick Nyamitali, Peace, Fiona na Teta baba barerekeje muri Kenya kuri uyu wa Gatanut tariki 20/09/2013 kwitabira amajonjora ya nyuma bamwe muri abo bahanzi bahise babihakanira kure.

Umuhanzi Teta ni umwe mu bahise batangariza Kigali Today ko akiri mu Rwanda, ndetse akaba yibereye n’iwabo mu rugo.

Yagize ati: “Ayo makuru batangaza ntabwo ariyo kuko njye ntabwo nagiye, ubu nibereye murugo.”

Elioni Victory, Peace na Nyamitali ni bamwe mubari kuvugwaho kuba barerekeje muri Kenya muri TPF 6.
Elioni Victory, Peace na Nyamitali ni bamwe mubari kuvugwaho kuba barerekeje muri Kenya muri TPF 6.

Ayo majonjora ya nyuma azabera i Nairobi ni yo azabemerera kujya mu bahanzi 25 bavuye mu bihugu bitandatu bya Afurika, bazahatanira kwegukana insinzi ya Tusker Project Fame ku nshuro yayo ya Gatandatu.

Gusa andi makuru yo akomeje kwemeza ko Patrick Nyamitali na Elion Victory baba bari mu bahanzi bagiye ariko Peace na Fiona nabo ibyabo bikaba bitaramenyekanya.

Kuva aya marushanwa ya Tusker Project Fame gatandatu yatangira, mu Rwanda amakuru y’ibijyanye nayo yakomeje kugirwa ubwiru nk’uko byakomeje kwifuzwa n’abategura ayo marushanwa.

Ku rundi ruhande bamwe mu bari mu kanama nkemurampaka ka mu Rwanda mu gihe habaga amajonjora ya mbere, badutangaje ko kuri iyi nshuro, abategura Tusker Project Fame 6 batigeze begera cyane itangazamakuru.

Gusa kimwe mu byatangajwe ku rubuga rwa Tusker Project Fame ko byahinduwe muri iri rushanwa, harimo ko bazahemba umuhanzi uzaba yaragaragaye cyane mu bitangazamakuru (Social Media).

Ikindi kandi kigaragara kuri uru rubuga ni uko amakuru amwe n’amwe yo mu bindi bihugu nka Uganda yo ashyirwaho.

Biteganyijwe ko abahanzi 25 bazahatanira kwegukana insinzi ya TPF 6 bazamenyekana tariki 06/10/2013 mu gitaramo cyabiteguriwe muri Kenya.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka