Hagiye gukorwa filime ivuga ku buzima n’amateka bya Michael Jackson

Filime ivuga ku mateka n’ubuzima byihariye by’icyamamare mu njyana ya Pop, Michael Jackson, byatangajwe ko izasohoka ku ya 18 Mata 2025.

Michael Jackson agiye gukorerwa filime ivuga ku buzima n'amateka bye
Michael Jackson agiye gukorerwa filime ivuga ku buzima n’amateka bye

Iyi filime izatangira gutunganywa ku ya 22 Mutarama uyu mwaka, sosiyete ya Lionsgate ni yo izashyira hanze iyo filime by’umwihariko imbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe Universal Pictures izayikwirakwiza mu mpande zose z’Isi.

Ku wa 25 Kamena 2009, nibwo icyamamare mu muziki wa Pop, Michael Jackson, yitabye Imana. Ubu imyaka igiye gushira ari 15 atakibarizwa ku Isi y’abazima.

Graham King, umuhanga mu gutunganya filime zivuga ku buzima n’amateka by’abantu batandukanye, ndetse akaba yaranatwaye igihembo cya Oscar, ni we urimo gukora kuri iyi filime ya Michael Jackson afatanyije na John Branca ndetse na John McClain, basanzwe fatanya kureberera imitungo ya Michael Jackson.

Ni mu gihe John Logan wanditse filime zitandukanye zirimo nka Gladiator na The Aviator, ari we wanditse iyi filime ya Michael Jackson.

Nk’uko Lionsgate abitangaza ngo iyi filime izaba ikubiyemo ibintu byose bigize ubuzima bwa Michael Jackson.

Iyi filime izerekana bimwe mu byo yagezeho nk’intsinzi n’ibihe bitoroshye yagiye anyuramo, kugeza ku buhanga bwe bwo guhanga budashidikanywaho, bugaragazwa n’iburyo yitwaraga ku rubyiniro byanezezaga abakunzi be.

Abari gutegura iyi filime bavuga ko barimo gukora ibishoboka byose ndetse bizaba birenze, kuko abafana be bagomba kwitegura kuzareba ibyo batari barigeze babona kuri uyu muhanzi w’agatangaza Isi yagize.

Filime ya Michael Jackson izasohoka mu mwaka utaha
Filime ya Michael Jackson izasohoka mu mwaka utaha

Michael Jackson wafatwaga nk’Umwami w’Injyana ya Pop ku Isi yitabye Imana afite imyaka 50, yapfuye ubwo yiteguraga ibitaramo yagombaga gukorera mu Bwongereza.

Uyu muhanzi yasize urwibutso rukomeye mu mpande zose z’Isi bitewe n’urukundo yagwije imbere ya benshi, rushingiye ku ijwi rye ryiza n’imbyino ze zirimo ubuhanga.

Michael Jackson afatwa nk’umuhanzi n’umubyinnyi w’umuhanga, wagiye anaharanira ko Isi yaba nziza, dore ko yagiye abinyuza mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo ‘Heal the World’, ‘Will you be there’ ndetse n’abandi yagiye afatanya na bo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka