Gukora nk’itsinda ni byo bizadufasha gutera imbere muri muzika –The Teacherz

Abahanzi G Bruce The Teacher na The Son basanga kwishyira hamwe nk’itsinda ari byo bizatuma babasha gutera imbere muri muzika yabo, bikaba byaratumye bashinga itsinda bise “The Teacherz”.

Mu kiganiro bagiranye na Kigali Today ku wa gatanu tariki ya 6/3/2015 batangaje ko bishimiye kuba bagiye gukorana nk’itsinda dore ko n’ubusanzwe bari bamaze hafi imyaka 2 bakorana ariko byo gufashanya atari nk’itsinda.

The Son yagize ati “Hashize imyaka ibiri dukorana ariko twakoranaga nka Crew (Community) kuko yari ivanzemo n’aba agents bacu ariko ubu turi official group”.

Abagize "The teacherz" basanze kwishyira hamwe ari byo byabafasha gutera imbere.
Abagize "The teacherz" basanze kwishyira hamwe ari byo byabafasha gutera imbere.

Kwihuriza hamwe rero ngo basanze ari kimwe mu bizabafasha gukabya inzozi zabo muri muzika nyarwanda ndetse no kwamamara hirya no hino ku isi.

Aba basore bavuga ko hari byinshi bidasanzwe bazageza ku bakunzi babo ariko by’umwihariko akaba ari injyana nshya ya “Afrofusion” (injyana gakondo ivanze n’iya kizungu) idasanzwe imenyerewe mu matsinda ya hano mu Rwanda.

Umuhanzi G-Bruce.
Umuhanzi G-Bruce.

Asobanura impamvu bahisemo kwitwa izina “The Teacherz”, G Bruce yagize ati “Twashatse izina ryaduhuza kandi risanzwe rizwi dusanga tutafata The Son ngo tubiteranye na G Bruce, duhitamo gufata The Teacherz kuko njye nari nsanzwe nzwi nka G Bruce The Teacher, kandi ni izina riduhuje bikanagira igisobanuro cyumvikana”.

Aba basore bamaze iminsi ibiri gusa bakoze itsinda bizeza abari basanzwe babakunda umwe ku giti cye ko batazabatenguha, cyane ko mu kwishyira hamwe bizanabafasha kuzuzanya.

The Son wahisemo kwihuza na mugenzi we G-Bruce.
The Son wahisemo kwihuza na mugenzi we G-Bruce.

Barasaba abakunzi babo kubashyigikira no kubaba hafi kugira ngo babashe gutera imbere no kubagezaho ibyiza.

Iri tsinda rifite umujyanama witwa Nkundiye James rirateganya gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo yabo “Wisara” mu byumweru bibiri biri imbere.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

welcome muruhando rw’andi magroupe muri muzika.gusa mfite inyota y’iyo njyana kdi nizereko izaba ari nziza.keep it up.

blaise yanditse ku itariki ya: 8-03-2015  →  Musubize

twese tubihire umuco ,Nogu.tanya

kundwamariyajoseph yanditse ku itariki ya: 7-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka