Gahongayire yatangiye guhuza imbaraga na Cindy Marvine afasha mu muziki

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Cindy Marvine Gateka, yahuje imbaraga na Aline Gahongayire uherutse kwemera kumufasha muri muzika, bakorana indirimbo bise Wondekurwa Norwa.

Cindy Marvine usanzwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aganira na KT Radio tariki 23 Mutarama, yavuze ko gukorana na Gahongayire ari inzozi zibaye impamo kuko yari asanzwe ari umufana we ukomeye.

Marvine avuga ko yakuze yiyumvamo impano yo kuririmba bitewe n’uko yavukiye mu muryango w’abanyamuziki ariko akaba yari yizeye ko rimwe azabikora by’umwuga.

Yagize ati “Navukiye mu muryango w’abanyamuziki, kugeza ubwo muri njye niyumvagamo ko igihe kimwe nzabikora mu buryo bw’umwuga.”

Cindy Marvine avuga ko gukorana na Gahongayire byari inzozi
Cindy Marvine avuga ko gukorana na Gahongayire byari inzozi

Uyu mukobwa avuga ko kuba yaratangiye gufashwa na Gahongayire mu rugendo rwe rwa muzika, yizeye adashidikanya ko bazakorana akamufasha mu buryo bwo kwaguka mu mwuka no gushyigikirwa mu buryo butandukanye.

Cindy Marvine avuga ko yatewe imbaraga no gukorana indirimbo na Gahongayire bitewe n’uburyo amufata nk’umubyeyi ndetse akizera ko bizatuma agera kure.

Ati: “Gutangira umuziki nkatangira nkorana indirimbo na Gahongayire, mfata nk’umubyeyi wanjye ni ibintu byampaye imbaraga ko nzagera kure.”

“Wondekurwa Norwa” ni indirimbo aba bombi bafatanyije mu buryo bw’imyandikire, ikaba ivuga ku gukomera kw’Imana binyuze mu byo yakoze bikwiriye gushimwa.

Uyu mukobwa amaze iminsi mu Rwanda, ari nabwo yahuraga na Aline Gahongayire akiyemeza kumushyigikira gutangira urugendo rw’umuziki we no kwagura impano ye.

Iyi ndirimbo “Wondekurwa Norwa”, yasohotse tariki 22 Mutarama 2024, ndetse amashusho yayo akaba yarafatiwe mu Karere ka Bugesera. Cindy avuga ko iyi ndirimbo yakoranye na Gahongayire usanzwe ari nyina wabo ari yo ifunguye urugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi.

Gahongayire avuga ko uyu mwaka afite intego zo gushyigikira impano z'abakiri bato
Gahongayire avuga ko uyu mwaka afite intego zo gushyigikira impano z’abakiri bato

Aline Gahongayire wafashe umwanzuro wo gushyigikira Cindy Marvine, yatangarije KT Radio ko zimwe mu ntego yihaye uyu mwaka zirimo kuba yifuza kugira ibikorwa ashyigikira by’abahanzi b’abanyempano bakiri bato.

Yagize ati “Muri iki gihe ndashaka gushyira imbaraga cyane cyane mu gufasha abakiri bato mu muziki kugira ngo na bo impano zabo zijye ahagaragara.”

Gahongayire avuga ko gutangira umuziki kwe byaturutse ku kuba yarashyigikiwe n’umuryango we, ari na yo mpamvu yatumye yiyemeza gufasha Cindy Marvine.

Ati: “Nanjye nagize amaboko yanshyigikiye, ni yo mpamvu niyemeje gufasha Cindy muri ubwo buryo.”

Aline Gahongayire na Cindy Marvine bahuje imbaraga mu ndirimbo ivuga ku gukomera kw'Imana
Aline Gahongayire na Cindy Marvine bahuje imbaraga mu ndirimbo ivuga ku gukomera kw’Imana

Cindy yakiriye agakiza mu 2012, ndetse kuva icyo gihe avuga ko yahise atangira kuririmba muri Korari zirimo nka Guérison des Ames mu gihugu cy’u Burundi.

Ashimangira ko nubwo yaje kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera impamvu z’amasomo, n’ubundi yajyanye intego zo gukora umuziki.

Reba amashusho y’indirimbo “Wondekurwa Norwa” :

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka