Gaby Irene Kamanzi agiye gushyira hanze alubumu ye ya mbere

Umuhanzikazi Ingabire Irene Kamanzi wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Gaby no ku ndirimbo ye “Amahoro” yakunzwe cyane, kuva yatangira muzika mu mwaka wa 2002 agiye kumurika alubumu ye ya mbere yise “Ungirira neza”.

Iki gikorwa cyo kumurika iyi alubumu kizaba ku cyumweru gitaha tariki 31/03/2013 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h) muri Serena Hotel aho kwinjira bizaba ari amafaranga 10 000 mu myanya y’icyubahiro na 5000 ahandi hose.

Mu bahanzi bazaza kwifatanya na Gaby mu kumurika alubumu ye “Ungirira neza” harimo Aimée Uwimana na Fortrand w’i Burundi.

Igitaramo cyo kumurika iyo alubumu yakise “More than a song”. Alubumu “Ungirira neza” yakozwe na Aaron Niyitunga akaba amaze imyaka ibiri ayikoraho. Gaby yadutangarije ko yatinze gusohora alubumu kuko yashakaga ko isohoka neza.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko kuki yatinze gukora ibihangano bye koko? Uzi ukuntu yajyaga ahagurutsa grand audit wenyine muri NUR, twari twaramwise Celine Dion kubera ijwi ryiza nubuhanga mu kwinterpreta. Please gira vuba kandi ubutaha ntuzigane abandi bajya muri Serena, ubwo ni ubwibone mujye mujya aho twese tugera! Ngushimiye maquillage yatwica! Iminwa myiza ngo mutahe!

kabutura yanditse ku itariki ya: 21-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka