Ellion Victory arasaba itangazamakuru kwirinda amarangamutima mu kuzamura abahanzi

Umuhanzi Ngarambe Victoire uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Ellion Victory, avuga ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rirangwa n’amarangamatima aho rizamura bamwe mu bahinzi batanafite ubuhanga, abandi bagahera hasi.

Ellion w’imyaka 22 yirinze gutunga urutoki igitangazamakuru runaka cyangwa umunyamakuru uwari we wese arahamagarira itangazamakuru kuzamura abahanzi bose, bizatuma ibihangano byabo bigera no hanze y’u Rwanda.

Agira ati: “Itangazamakuru rikadufasha kuzamura industry y’umuziki wacu, ntibakoreshe amarangamutima, ntibafate runaka, runaka, badufate twese kuko iyo badufashe twese ni bwo wagira capacities y’ibihano byiza twakwamamaza no hanze…”.

Umuhanzi Ellion Victory asaba ko amarangamutima mu muziki yacika (Foto:L.Nshimiyimana).
Umuhanzi Ellion Victory asaba ko amarangamutima mu muziki yacika (Foto:L.Nshimiyimana).

Ibyo Ellion avuga bisanzwe bihwihwiswa ko abahanzi bazamuka kubera itangazamakuru rikina indirimbo zabo, bamwe bakavuga ko batanga ruswa yaba iy’amafaranga n’iy’igitsina ku bakobwa bashaka kuzamuka mu ruhando rw’umuziki.

Uyu muhanzi wamenyekanye ku ndirimbo nka “Marita” na “Amafaranga” ahamagararira abahanzi gukora umuziki w’imbonenkubone (live) aho gukina CD kuko bizatuma abantu bakunda umuziki banabone amafaranga.

Ellion ugaragaza ubuhanga mu muziki avuga ko amaze gutera intambwe nyuma yo kubona umuterankunga umufasha mu muziki we.
Kampani AZ Media Plus yaguze ibikoresho akoresha mu muziki wa Live, ngo izamufasha gusohora Album no kumenyekanisha ibihangano bye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu mwana numwe Mubahanzi babahanga cyane Ariko itanganzamakuru wamugani we nitirimworoheye,Kimwe nabandi benshicyanye professionalism irakenewe muba banyamakuru ba intertainment! Kandi mujye mubereka izi comments yabasomyi please!

Rub yanditse ku itariki ya: 22-06-2013  →  Musubize

Uyu muhanzi ku bwanjye mbona ari umuhanga ariko ntabwo atera imbere kubera nyine itangazamakuru rimuniga.
Banyamakuru mwisubireho kuko buriya ntabwo mwikorera ahubwo mukorera igihugu.
Niba mwumvise umuziki ufite ireme nimushyigikire nyirawo kugirango agire imbaraga zo gutera imbere. Noneho umuhanzi nka Victory ukiri na muto byo ni agahebuzo.

german Vaiso yanditse ku itariki ya: 20-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka