Drake na Jennifer Lopez bamaganye intambara ya Israel na Hamas

Abahanzi batandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barimo umuraperi Drake na mugenzi we, Jennifer Lopez, bifatanyije n’abandi bahanzi benshi basaba ko intambara ikomeje guhitana benshi hagati Israel na Hamas ihagarara.

Umuraperi Drake na Jennifer Lopez basabye ko intambara hagati ya Israheli na Hamas ihagarara
Umuraperi Drake na Jennifer Lopez basabye ko intambara hagati ya Israheli na Hamas ihagarara

Nk’uko Billboard ibitangaza, ibyamamare bitandukanye mu myidagaduro muri Amerika, byahurije hamwe amajwi yabyo mu ibaruwa yandikiwe Perezida Joe Biden, ngo agire icyo akora mu guhagarika ubushyamirane hagati Israel na Hamas.

Kugeza ubu abantu babarirwa mu bihumbi bamaze gusiga ubuzima muri iyo ntambara, imaze ukwezi itangiye, kuko yahereye ku ya 7 Ukwakira 2023 ubwo umutwe wa Hamas wagabaga ibitero kuri Israel.

Mu gihe ubushyamirane kandi bukomeje kwiyongera, imiryango itandukanye irimo UN, UNICEF, OMS, Amnesty International n’abandi benshi, bakomeje gusaba ko impande zihanganye zahosha imirwano, hagamijwe kurokora ubuzima bw’inzirakarengane burimo kuhatikirira.

Mu ibaruwa aba bahanzi mu ngeri zitandukanye bandikiye Perezida Biden, basabye ko Kongere ya Amerika ndetse na Biden bakora ibishoboka byose bagashyigikira ko intambara hagati ya Israel na Hamas ihagarara.

Ibaruwa yiswe ‘Artists4Ceasefire, yohererejwe Perezida w’Amerika imusaba ko akwiye gusaba Israel n’umutwe wa Hamas, kwemera guhagarika intambara bahanganyemo imaze gutwara ubuzima bwa benshi.

Iyo baruwa yongeyeho ko mu cyumweru kimwe n’igice gitambutse, abantu barenga ibihumbi bitanu bahasize ubuzima.

Aba bahanzi muri iyi baruwa, bavuga ko hatitawe ku idini cyangwa ubwoko, basanga ubuzima ari ikintu gitagatifu umuntu yahawe, bityo ko bamaganye ubwicanyi buri gukorerwa abasivili ku ruhande rwa Israel na Palesitine.

Mu gice cy’urwandiko rwabo, hari aho bagira bati “Duteraniye hano ndetse n’abandi benshi, by’umwihariko nk’abantu duhangayikishijwe n’ubuzima bw’abaturage ba Israheli na Palestine bukomeje kujya mu kaga.”

Bati “Turasaba ko nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Kongere y’Amerika, basaba ko imirwano muri Gaza no muri Israheli ihagarara mbere y’uko hagira ubundi buzima buhatikirira. Mu cyumweru gishize n’igice abantu barenga 5000 barishwe, uyu ni umubare uwo ari we wese ufite umutimanama akwiye kumva ko birenze kuba amahano.”

Aba bahanzi bavuga ko bafashe umwanzuro wo gusaba abo bireba kugira uruhare mu guhagarika intambara ya Israheli na Hamas, mu rwego rwo kutarebera ngo baceceke, kuko batabona icyo bazabwira ibiragano biri imbere, ko barebesheje amaso ntihagire icyo bakora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka