Dominic Nic agiye kwerekeza muri Tanzaniya mu kwezi kwa cyenda

Umuhanzi Dominic Nic azerekeza mu gihugu cya Tanzaniya mu kwezi kwa cyenda, uru rugendo rukaba ruri mu rwego rwo gutegura igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana azakora mu kwezi kwa gatatu k’umwaka utaha.

Ubwo twamubazaga amakuru ye n’ibyo ahugiyemo muri iyi minsi dore ko atakigaragara cyane, Dominic Nic yadusubije ko asa n’utujeho ariko ko mu kwezi gutaha kwa cyenda afite urugendo.

Yagize ati: “Ubu ntujeho nta bintu byinshi ndi gukora, ariko ngira ngo urabizi ko mu kwa gatatu ndimo gutegura igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana ... gusa mu kwezi kwa cyenda nzerekeza muri Tanzaniya mu rwego rwo gukomeza imyiteguro y’icyo gitaramo kizaba umwaka utaha muri Serena Hotel...”.

Dominic Nic.
Dominic Nic.

Dominic Nic yakomeje atubwira ko igitaramo ari gutegura atari icyo kumurika alubumu. Yagize ati: “Igitaramo ndi gutegura ntabwo ari icyo kumurika alubumu ahubwo ni icyo kuramya no guhimbaza Imana.

Birumvikana ko kigomba kugira insanganyamatsiko ariko yo sinari nayihitamo. Ntabwo nzajya ntegura igitaramo ari uko gusa ngiye kumurika alubumu...”.

Kimwe na Mani Martin, Dominic Nic nawe asanga ari ngombwa gufata umwanya agategura igitaramo agataramana n’abakunzi b’indirimbo ze ndetse n’abakunzi bo kuramya no guhimbaza Imana by’umwihariko kandi ibi ntibibe gusa mu gihe cyo kumurika alubumu.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka