Dj Adams ntakiri kubarizwa kuri City Radio

Umunyamakuru Aboubakar Adam uzwi ku izina rya Dj Adams kuva kuri uyu wa mbere tariki 05/08/2013 ntakiri kubarizwa kuri City Radio Inshuti ya bose. Dj Adams yari amaze iminsi atangaza amakuru aca amarenga ariko aterura, ibi akaba yarabinyuzaga kuri facebook.

Kuwa gatandatu tariki 03/08/2013, Dj Adams yiseguye ku bakunzi b’ikiganiro “Ukuri” avuga ko atari bwumvikane muri icyo kiganiro kubera impamvu zitamuturutseho kandi ko yizeye ko izo mpamvu zitazongera kumubuza kumvikana.

Nyuma yaho, ku wa mbere tariki 05/08/2013, Dj Adams nabwo yanditse kuri facebook andi magambo arimo amarenga dore ko ari umuntu usanzwe avugira mu marenga, atangaza ko kuri ubu kuba umushomeri bimurutira kuba afite akazi.

Naho kuri uyu mugoroba tariki 07/08/2013 abinyujije nabwo kuri facebook, bwo yeruye agira ati: “ Uribaza impamvu utanyumva kuri radio? Ni umwitangirizwa tu! ubundi Inyarwanda, Old skool, latest Rock, dancehall, RnB, Hiphop, Pop, Afrobeat etc. nizere ko turi kumwe muri "The Total Jam" ku yindi Radio uzamenya vuba aha! Watch this space for updates! Show irakaze! "

Dj Adams muri studio za City Radio.
Dj Adams muri studio za City Radio.

Nyuma yo kubona ibi byose yatangaje, twifuje kumenya neza ukuri kw’ibyo amaze iminsi yandika byose maze adutangariza ko koko kuva kuwa mbere tariki 05/08/2013 atakiri umukozi wa City Radio.

Mu kumubaza icyaba cyaratumye kuri ubu atakibarizwa kuri iyi radiyo, Dj Adams yadusubije ko ari ukubera ko yanze agasuzuguro bityo ahitamo gufata icyemezo cyo kuhava.

Yagize ati: “... sinkiri umukozi wabo, mba nanze agasuzuguro ni uko bimeze. Kuva kuwa mbere…muzongera kunyumva mu kiganiro The Total Jam kuri radiyo ntaramenya ariko nyine niko ikiganiro kizaba cyitwa”.

Dj Adams ngo yamaze guhitamo izina ry’ikiganiro azakora kuri radiyo atari yamenya. Ibi ngo ni uko aho agomba kuzajya gukora ariwe ugomba kuzihitiramo izina yita ikiganiro azakora kandi akaba ngo yaranamaze gukora umushinga (proposal) w’icyo kiganiro.

Kuri City Radio, Dj Adams yakoraga ibiganiro bitandukanye harimo icyitwa “Ukuri” akaba ari ikiganiro cyahoze cyitwa “The Hot Furahiday” ndetse n’ikiganiro “Igicamunsi” cyahoze cyitwa “The Launch hour jams”.

Amaze imyaka itandatu yose akora kuri iyi radiyo dore ko yahakoze kuva mu mwaka wa 2007 akaba yarakunze kumvikana mu biganiro bitandukanye uretse ibiganiro bya mugitondo nk’uko we ubwe yakomeje abidutangariza.

Yagize ati: “Nakoze kuri City Radio kuva muri 2007 kandi kuva icyo gihe sinari nahindura, sinari nirukanwa...nakoze mu biganiro byose, ikiganiro ntari nakora ni icya mugitondo.”

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

adams nta radio itamukeneye kuko abandi nkawe ntibapfa kuboneka kbs nagire vuba turamukeneye

ferdinand gasinzigwa yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Akenewe na radio nyinshi niyijyire kuri Radio on

Bizimana yanditse ku itariki ya: 15-08-2013  →  Musubize

abantu murasetsa kweli!!!wowe wiyise Rukundo, ubwo urabona uwo munyamakuru yananirwa kwandika Friday koko? n’umwana ugitangira kwiga "Good Morning" ntiyariyoberwa!Ahubwo wari kwibaza uti: "kuki babyanditse kuriya???" Nanjye nkahita nkusubiza nti: " IKIGANIRO NIKO CYITWAGA!!!, niko Dj Adams yari yaracyise!!!"

Lol yanditse ku itariki ya: 11-08-2013  →  Musubize

Rukundo, ikiganiro niko nyiracyo yari yaracyise!!!

Love yanditse ku itariki ya: 11-08-2013  →  Musubize

The Hot Furahiday! Icyongereza kuri nyir’ukwandika iyi nkuru ni ibihuha?

Rukundo yanditse ku itariki ya: 9-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka