Dj Adams agiye gusubizwa mu rukiko
Umunyamkuru kuri City Radio Aboubakar Adams uzwi ku izina rya Dj Adams ngo yaba agiye gusubizwa mu rukiko nyuma y’umwaka amaze afungishijwe ijisho kubera ibirego akurikiranweho byo kuryamanye n’umwana w’umukobwa utaruzuza imyaka 18.
Tariki 08/05/2013 mu masaha ya nimugoroba, twaganiriye na Dj Adams adutangariza ko ku wa kane w’icyumweru gitaha, tariki 16/05/2013 azajya kuburana. Yagize ati: “...ku le 16 uku kwezi ndajya kuburana.
Ya dossier ya zamani bongeye barayizura.”
Dj Adams yakomeje atubwira ko mu by’ukuri urubanza rutari rwararangiye ahubwo ko yari afungishije ijisho mu gihe kingana n’umwaka wose urenga.
Ibi bikaba byari byarasabwe n’umuburanira Hillary Gumisiriza nyuma yo kugaragaza ko Dj Adams adateze gusibanganya ibimenyetso kandi ko azitaba urukiko igihe cyose azaba akenewe nta mananiza.
Kuba yari afungishijwe ijisho ntacyo byongera cyangwa se ngo bigabanye ku cyaha aregwa ndetse no ku gihano ashobora gufatirwa aramutse ahamwe n’icyaha.
Ubwo yatabwaga muri yombi tariki 12/12/2011, Dj Adams yavuze ko yari azi ko uwo mukobwa afite imyaka 21. Icyaha aregwa kiramutse kimuhamye, Dj Adams yafungwa igihe gishobora no kugera ku myaka 25.
Dj Adams yamenyekanye cyane kubera ikiganiro yakoraga kuri City Radio kijyanye n’imyidagaduro “The Hot Furahiday” ubu cyahindutse “Igicamunsi”.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubundi uyu mutype yaritondaga sinzi uko byamugendekeye kabisa. Gusa nyine nibyabindi byo kuba ngeso nziza gusa nta Yesu ubirimo zigupfira ubusa. Ihane wakire Yesu niwe uzagushoboza n’iyo wafungwa Yesu azakomeza kubana nawe
Utarakora icyaha ninde
ntugacire undi urubanza
kuko ejo ni wowe
ahubwo ni musabirane
mwihane muve mubyaha
mwakire Yesu mumitima yanyu.
niyihangane bibaho kwibeshya ark azahagarare kigabo.
Ok niba yarakoze icyaha azahanwe ariko niba yarabikoze yibeshye kumwana,yihangane ntawe utibeshya.Pole sana
ariko se harigihe ubona umukobwa ukagirango ni mukuru kubera usanga akurusha nokubiraba ubworero ubo bakobwa nabo bajye bitonda nkubu ngewe nakundanye nu mukobwa mubwiye ko arumwana arambwirako afite 25ans ngo ariko ababyeyi be babeshya ko afite 17ans
uwo musore nahamya nicyaha urukiko ruzamukatire urumukwiye kugirango hacike gusambanya abana
nuko ntakundi mujye mubanza mubake indangamuntu zabo
turamusabira ku mana ntazafungwe.courage dj adams.
Igihano yahabwa aramutse ahamwe n’icyaha ni igifungo cya burundu y’umwihariko, ntabwo ari imyaka 25. Reba ingingo ya 191 ya Code Penal nshya. Keretse niba yarakoze icyaha mbere y’uko iyo code penal isohoka