Davido yatangije iserukiramuco rigamije kumenyekanisha umuco wa Afurika

Umuhanzi Davido yatangaje ko igihe kigeze ngo umuco wa Afurika ukwirakwire ndetse umenyekane mu mpande zose z’isi, binyuze mu iserukiramuco yise (A.W.A.Y), rizajya ribera ku mugabane itandukanye.

Davido yatangaje ibi mugihe uyu mwaka wa 2023 album ye ya kane yise ‘Timeless’ ndetse n’indirimbo ye yise ‘Unavailable’ yafatanyije na Musa Keys yishimira ko byamugejeje ku duhigo dutandukanye ku rwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro yagiranye na Zane Lowe wa Apple Music, Davido yagarutse kuri byinshi yifuza gukora binyuze mu iserukiramuco “Are We African Yet? (A.W.A.Y). Avuga ko igitekerezo cyo gutegura iri serukiramuco yakigize mu rwego rwo kumenyekanisha umuco wa Afurika mu bice bitandukanye by’isi.

Davido yavuze icyo agamije muri iri serukiramuco, ari uguha abahanzi b’abanyafurika urubuga rwo kugaragaza ubuhanga bwabo, bikabahuza n’abakunzi b’umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga. Ndetse ko iserukiramuco rya A.W.A.Y ari nk’urubuga rwo kwerekana umuco Nyafurika ku isi hose.

Yagize ati: “Mu myaka yashize rero, wasangaga abahanzi bo hanze y’umugabane baza muri Afurika, tukabashoramo imari, bakaza bazanye umuco wabo. Ibi natwe dukwiye kubikora. Niyompamvu ntegura iri serukiramuco rizajya riba buri mwaka.”

Yakomeje agira ati: “Ndashaka guha [abahanzi batandukanye] amahirwe yo kuza buri mwaka, mu bihe bitandukanye byo kuza bakigaragaza. Kuko bafite abafana benshi hano ariko ntibabizi.”

Yavuze ko kubera internet, uyu munsi Umuhanzi icyo aba asabwa ari ugukora akayishira ku mbuga nkoranyambaga ubundi buri wese ku isi ntibimusabe igihe cyo kuba atarayumva cyangwa ngo ayirebe.

Yagize ati: “Internet yarabyoroheje, upfa gushyira hanze indirimbo, ugasanga umuntu uri ku bilometero miliyari, birangiye ari imwe mu ndirimbo akunze kurusha izindi ariko ntubashe no kubimenya.”

Davido yavuze ko igihe kigeze ngo abanyafurika ubwabo bagire uruhare mu guteza imbere no kumenyekanisha umuco wabo, batarinze gutegereza abandi bantu bo hanze kubatekerereza ibikorwa nk’ibyo.

Yanagarutse ku ma serukiramuco atandukanye, asigaye aha umwanya injyana Nyafurika “Afrobeats” babihereye ku kuba iyi njyana imaze kwigarurira abakunzi b’umuziki ku Isi.

Ati: “Dukwiye kubyikorera ubwacu kuko ni ibyacu.”

Uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria, yavuze ko iri serukiramuco agiye gutangiza, yifuza ko mu myaka 10 cyangwa imyaka 20 iri imbere, rizaba ari ikirango cy’umuco.

Ati: “Mu myaka 10 cyangwa 20 ndifuza ko izi nzozi, zizaba ikirango cy’umuco wa Afurika, ntabwo ari ibyange, wenda ninge ubiri inyuma nkanatanga ibishoboka byose ariko ibyo nkora ni kubw’umuco wa Afurika.”

Davido yavuze ko iri serukiramuco yatangiriye muri Atlanta ku wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2023, ahitwa Arena State Farm, rikazagera no mu bindi bice bitandukanye harimo nka Los Angeles, Toronto muri Canada n’ahandi hatandukanye ku isi.

Abahanzi barimo Musa Keys, Lojay, King Promise, TXC, E Cool, Mayorkun, Dj Spinall, na Victony nibo baririmbye muri iri serukiramuco rya A.W.A.Y.

Umwaka wa 2023 wabaye uw’imigisha kuri Davido ndetse akaba kugeza ubu mu bihembo bya Grammy Awards bizaba mu 2024, azaba ahatanye mu byiciro 3.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka