Davido yahawe icyemezo cy’umuturage w’indashyikirwa muri leta ya Georgia

Leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahaye icyemezo cy’umuturage w’indashyikirwa Umuhanzi ukomoka muri Nigeria David Adeleke, uzwi ku izina rya Davido.

Davido yagizwe umuturage w'indashyikirwa wa leta ya Georgia
Davido yagizwe umuturage w’indashyikirwa wa leta ya Georgia

Uyu muhanzi asanzwe ari umuturage wa Georgia kuko ari ho yavukiye mu mujyi wa Atlanta akaba afite inkomoko muri Nigeria, no ku babyeyi bombi bakomoka muri Nigeria. Davido ni umwe mu bamaze kwamamara mu njyana ya Afrobeats, ku mugabane wa Afurika ndetse no ku isi yose.

Davido, yahawe iki cyemezo nyuma y’uko muri Nyakanga uyu mwaka ubuyobozi bw’umujyi Huston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwategetse ko tariki 07 Nyakanga buri mwaka ari umunsi wahariwe uyu muhanzi ‘Davido Day’.

Aya mateka afitwe na bake mu byamamare ku isi, uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria yayagezeho nyuma y’igitaramo gikomeye yakoreye muri ‘Houston Toyota Arena’ yakira abarenga ibihumbi 21.

Kikaba cyari mu bya nyuma Davido yakoraga bizenguruka isi mu kumenyekanisha album ye nshya yise ‘Timeless’.

Ku wa gatanu, tariki ya 1 Ukuboza 2023, nibwo uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo “Unavailable” yakoranye na Musa Keys, yatangaje aya makuru abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga.

Davido iki cyemezo yagiherewe mu nama y’Inteko rusange ya Leta ya Georgia yari iteraniyemo n’abahagarariye iyi leta mu nteko Ishinga Amategeko ya Amerika imitwe yombi.

Mu mashusho yasangije abamukurikira, yagize ati: “Muri iki gitondo, nagiye mu nama rusange y’inteko ya Leta ya Georgia n’abagize Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo nshyikirizwe icyemezo nk’umuturage w’indashyikirwa wa Georgia… Imana ni nziza.”

Iki cyemezo Davido yahawe nk’umuturage w’indashyikirwa wa leta ya Georgia, cyashyizweho umukono na Brad Raffensperger, umunyamabanga wa Leta ya Georgia. Ndetse ni icyemezo gituma ahita aba nka ambasaderi w’iyi leta ku isi yose.

Yagize ati: “Uyu muturage w’indashyikirwa abaye nka Ambasaderi wa Georgia mu ngendo azagirira mu zindi leta, mu bindi bihugu hanze y’imipaka ya Leta zunze ubumwe za Amerika, cyangwa aho ashobora gutemberera no gutura. Ndagushimira ku bw’imirimo ikomeye ukorera Leta yacu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka