Davido arakekwaho gutera inda abakobwa babiri

Umuhanzi Adedeji Adeleke uzwi nka Davido arashinjwa guca inyuma umugore we Chioma, agatera inda abakobwa babiri mu bihe bimwe.

Davido
Davido

Ibinyamakuru byo muri Nigeria bikomeje kwandika cyane inkuru zigaruka kuri iki cyamamare, nyuma y’uko umukobwa witwa Ivanna Bay na Anita Brown batangaje ko batwitiye Davido.

Ivanna Bay w’imyaka 22, mu butumwa yashyize kuri Instagram ye nyuma akaza kubuhanagura nk’uko ibinyamakuru byo muri Nigeria bikomeje kubitangaza, yavuze ko nta makuru yari afite ko Davido yateye inda undi mukobwa.

Yagize ati “Nabyutse mu gitondo nsanga atari njye mugore njyenyine Davido yateye inda.”

Ikinyamakuru Pulse Nigeria gitangaza ko ubu butumwa bwakurikiwe n’ubundi bwerekana ibiganiro yagiranye n’uyu muhanzi, ndetse na video yerekana afata ibipimo bikagaragaza ko atwite.

Ivanna yagaragaje nanone ubundi butumwa aho Davido yamubazaga niba uburyo yakoreshaga bwo gutuma adasama, yizeye ko bwakoraga neza. Yamusubije agira ati “Tegereza nzabikubwira nibirangira.”

Ivanna Bay
Ivanna Bay

Mu gutungurwa cyane, Ivanna Bay yabajije Davido kumubwira niba hari abandi bakobwa yaba yarateye inda. Ati: “Ese mbwira ni abagore bangahe wateye inda? Menya twiteguye gukora ikipe y’umupira.”

Amakuru avuga ko Ivanna na Davido bahuriye mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris, ubwo yari mu bitaramo byo kumenyekanisha album ye yise ‘Timeless’.

Uyu mukobwa yagize ati “Natunguwe n’abagabo bameze gutya. Imana ibahe umugisha. Ariko hagati aho ubu ndatwite. Dutegereze mu gihe kitarenze amezi icyenda.”

Aya ni amakuru yagiye hanze yiyongeraga ku yandi yari yatangajwe n’undi mukobwa, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Anita Brown, yacishije ubutumwa ku rubuga rwa Instagram atangaza ko umuhanzi Davido yamuteye inda, akaba ari kumusaba kuyikuramo.

Anita Brown we yatangaje ko yamenyanye na Davido mu 2017, i Dubai ndetse baza no gukundana igihe kinini, gusa avuga ko atari azi ko afite undi mugore ndetse avuga ko gutangaza ko atwitiye Davido atagamije gutwara umugabo w’abandi.

Umuhanzi Davido si ubwa mbere avuzweho amakuru yo guca inyuma umugore we Chioma Rowland, agatera inda abandi bakobwa, detse kugeza ubu ntacyo arashaka kubitangazaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka