Daddy Yankee yahagaritse umuziki yiyegurira Imana

Umuhanzi wamamaye mu njyana ya Reggaeton, Ramón Rodriguez wamenyekanye cyane ku izina rya Daddy Yankee, yatangaje ko ahagaritse umuziki akaba agiye kwiyegurira imana.

Daddy Yankee yahagaritse umuziki yiyegurira Imana
Daddy Yankee yahagaritse umuziki yiyegurira Imana

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Despacito’, ubwo yari mu gitaramo cye cya nyuma mu byo yateguriye abafana be mu rwego rwo kubasezeraho muri Puerto Rico, nibwo yatangaje ku mugaragaro ko ahagaritse umuziki akaba agiye gutangira kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yezu.

Uyu mugabo w’imyaka 46, yabwiye imbaga y’abari bitabiriye igitarmo cye kuri José Miguel Agrelot Coliseum, ko adatewe isoni n’ibyo agiye kubabwira agira ati "Ntabwo ntewe ikimwaro no kubwira Isi yose ko Yezu ari muri njye kandi nanjye nzaba muri we."

Daddy Yankee yakomeje avuga ko yamaze imyaka myinshi agerageza gushaka ibintu byamwuzuza kandi bikamuha amahoro, ariko nta na kimwe yigeze abona.

Ati "Mu myaka myinshi yatambutse nagerageje gushaka icyanyuzuza nkakiboneramo amahoro, ariko ntacyo nigeze mbona. Nagerageje gushaka intumbero mu buryo bwose bushoboka, bigasa nk’aho nishimye ariko iteka hari ikintu cyabaga kibura mu buzima bwanjye."

Daddy Yankee yahise avuga ko urugendo rushya atangiye agomba no kurujyanisha ahindura izina akitwa Ramón Ayala, amazina yiswe n’ababyeyi be.

Yakomeje avuga ko ibintu byose atunze, ubwamamare, imbuga nkoranyambaga z’iriho ama miliyoni y’abamukurikira n’ibindi bitandukanye, byose abikesha Umwami Yezu n’ingoma ye, ndetse asaba abari aho bose ko yifuza ko bakurikira Yezu, we utanga byose maze akomeza agira ati "Puerto Rico murakoze cyane, nizere ko uru rugendo rwange rushya tuzarufatanya."

Uyu muhanzi yabaye nk’uca amarenga ko ashobora kuba agiye kuyoboka inzira y’ivugabutumwa, nyuma yo kubwira abafana be ko mu mbaraga za Yezu, yifuza kuzenguruka Isi yose yamamaza ubutumwa bwiza.

Daddy Yankee yafashe umwanzuro wo kwiyegurira Imana nyuma y’uko mu 2022 yashyize hanze album ye yise "Legendaddy", ndetse kuva muri Nyakanga kugeza mu Ukuboza uwo mwaka yazengurutse ibice bitandukanye ayimenyekanisha.

Daddy Yankee ni umwe mu bahanzi bo muri Amerika y’Amajyepfo bafite amateka ahambaye n’ibigwi bikomeye mu muziki, uyu yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo ‘Limbo’, ‘Gasolina’, ‘Dura’ ndetse n’indirimbo yaciye agahigo ku isi "Despacito" yafatanyije na Luis Fonsi

Indirimbo Despacito ya Daddy Yankee

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka