D’Banj yahanaguweho ibyaha byo gufata ku ngufu na ruswa

Umuhanzi Dapo Ayebanjo, uzwi nka D’Banj, yahanaguweho ibirego byose yashinjwaga birimo gufata ku ngufu na ruswa nyuma yiperereza ryari rimaze iminsi rikorwa n’inzego z’umutekano muri Nigeria.

D'Banj yagizwe umwere ku byaha byo gufata ku ngufu
D’Banj yagizwe umwere ku byaha byo gufata ku ngufu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Ukuboza, nibwo ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria, byatangaje ko uyu mwanzuro wo guhanaguraho ibyaha D’Banj, watangaje nyuma yo gusanga nta bimenyetso bifatika bimushinja ibi byaha.

Umunyamategeko Toheeb Lawal, yatangaje ko nyuma y’iperereza ryakozwe n’igipolisi cya Nigeria ndetse n’urwego rushinzwe kurwanya ruswa ICPC rwasanze nta bimenyetso bifatika bifata uyu muhanzi uherutse mu Rwanda mu birori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards.

Ku cyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina, raporo ya muganga yagaragaje ko uwatanze ikirego basanze atarafashwe ku ngufu. Ati: “Ikirego cyo gufata ku ngufu cyakozweho iperereza kandi nta raporo ya muganga igaragaza ko uwahohotewe yafashwe ku ngufu. Nta bimenyetso bifatika byemeza ko ushinjwa yakoze icyaha cyo gufata ku ngufu. Ni uburyo bw’iterabwoba ntabwo byakozwe.”

Toheeb Lawal yakomeje avuga ko muri Nyakanga 2020, Seyitan Babatayo, abinyujije ku mwunganizi we, Ojoge, Omileye & Partners, yatanze ibarwa yo gukuraho icyo kirego ndetse no guhagarika iperereza.

Mu kirego cyari cyatanzwe n’uyu mukobwa, yari yavuze ko D’Banj yamufashe ku ngufu ubwo yamufatiranaga kuri Hoteli Glee iherereye ku kirwa cya Victoria, I Lagos ubwo bahuraga mu 2018.

Aya makuru yabaye nk’akangaranya uruganda rw’imyidagaduro muri Nigeria, ndetse D’Banj atangira gutakaza igitinyiro n’icyubahiro yari afite muri rubanda. Byarushijeho kuba bibi nyuma yo kumenyekana ko bamwe mu bari inyuma y’icyo kirego harimo uwatawe muri yombi bamwe bavuga ko ari amayeri yo gutera ubwoba.

D’Banj yakomeje kugaragaza ko ntaho ahuriye n’ibyo birego yashinjwaga birimo gufata ku ngufu avuga ko ari umwere ndetse anasaba ko Seyitan Babatayo, agomba kumuha indishyi y’akababaro ingana na Miliyoni 100 z’amanayira.

D’Banj yavuze ko ibi birego byangije izina rye ndetse abifata nk’igitero cyagabwe ku rugo rwe, umugore we ndetse n’umuryango we wose n’abafana be muri rusange. Yavuze ko yirinze kugira byinshi atangaza kuri ibyo birego ahitamo guceceka kuko byari kurushaho gukongeza ibyo birego yashinjwaga.

D’Banj ni umuhanzi usanzwe ubifatanya n’ibindi bikorwa birimo ubushabitsi ndetse n’ubugiraneza, amaze imyaka irenga makumyabiri mu muziki. Urugendo rwe mu muziki rwatangiye mu ntangiriro ya za 2000 ubwo yatangiraga kwigaragaza cyane mu njyana ya Afrobeat, Afro-pop, ndetse n’injyana zigezweho uyu munsi.

Azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zagiye zikundwa zirimo nka “Oliver Twist,” “Fall in Love,” n’izindi zatumye izina rye rimenyekana cyane ku rwego rw’isi ndetse aza gusinyishwa mu nzu yafashaga abahanzi y’umuraperi w’umunyamerika Kanye West.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka