D’Banj na Maria Borges ni bo bazayobora itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards

Icyamamare muri muzika yo muri Nigeria, akaba na rwiyemezamirimo, D’Banj, afatanyije n’umunyamideli w’icyamamare Maria Borges, nibo bazayobora ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

D'Banj na Maria Borges ni bo bazayobora ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards
D’Banj na Maria Borges ni bo bazayobora ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards

Ibihembo bya Trace Awards, byateguwe na televiziyo mpuzamahanga y’Imyidagaduro ya Trace Africa ifite icyicaro i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Ni ibirori bizabanzirizwa n’Iserukiramuco rizaba tariki 19-20 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali, gisozwe n’ibirori byo gutanga ibihembo nyamukuru bizatangwa tariki 21 Ukwakira 2023 muri BK.

Biteganyijwe ko bizitabirwa n’ababarirwa hagati ya 7,000 na 10,000 barimo ibyamamare ku migabane itandukanye yose ku Isi.

Muri ibi bihembo, abahanzi bo mu Rwanda bashyiriweho icyiciro cyabo, cy’umuhanzi wakoze cyane umwaka ushize aho gihatanyemo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy.

Mu byiciro 26, ikindi kibarizwamo Umunyarwanda ni icy’abahanzi bahiga abandi mu bakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba, kirimo Bruce Melodie, Zuchu na Diamond Platnumz bo muri Tanzania.

Harimo kandi Abanya-Kenya Nadia Mukani na Khaligraph Jones na Azawi uri mu bakobwa bagezweho muri Uganda.

Abahanzi barimo guhatana mu byiciro birenze kimwe barimo Itahiwacu Bruce Melodie, Burna Boy, Ayra Starr, Davido, WizKid, Tiwa Savage, Yemi Alade, Fireboy DML na Rema.

D’Banj ndetse na Maria Borges, bombi ni ubwa mbere bagiye guhurira ku rubyiniro bayoboye ibirori by’umuziki mpuzamahanga. Bakazasangira uribyiniro n’abahanzi barenga 60 bazaririmba muri uyu muhango wo gutanga ibihembo bya Trace Awards 2023.

D’Banj ni umuhanzi usanzwe ubifatanya n’ibindi bikorwa birimo ubushabitsi, ndetse n’ubugiraneza, amaze imyaka irenga makumyabiri mu muziki. Urugendo rwe mu muziki rwatangiye mu ntangiriro ya za 2000 ubwo yatangiraga kwigaragaza cyane mu njyana ya Afrobeat, Afro-pop, ndetse n’injyana zigezweho uyu munsi.

Azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zagiye zikundwa zirimo nka “Oliver Twist,” “Fall in Love” n’izindi zatumye izina rye rimenyekana cyane ku rwego rw’Isi, ndetse aza gusinyishwa mu nzu yafashaga abahanzi y’umuraperi w’Umunyamerika Kanye West.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo uzaba ku wa 21 Ukwakira 2023, uzatambuka imbona nkubone kuri Trace TV, ku rubuga rwa Youtube n’ahandi.

Byitezwe ko bizakurikiranwa n’abantu barenga Miliyoni 500 bo mu bihugu birenga 190 byo ku Isi. Ndetse itike yo kujya mu bitaramo bizaherekeza iri serukiramuco no gutanga ibihembo mu minsi itatu, izaba ari 20,000Frw, 25,000Frw na 30,000Frw.

Hashyizweho akarusho ku bantu bafite ikarita ya BK Arena, izaberamo ibi birori aho bazagabanyirizwaho 25%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka