Bwiza ntakibarizwa muri KIKAC Music Label

Nyuma ya Mico The Best na Danny Vumbi, Bwiza na we yavuye muri KIKAC Music Label, yareberaga inyungu ze.

Bwiza ntakibarizwa muri KIKAC Music Label
Bwiza ntakibarizwa muri KIKAC Music Label

Amakuru aturuka muri iyi nzu ya KIKAC Music, ni uko umuyobozi mukuru wa KIKAC Music, Dr Kintu Muhammed, yemeye ko atakiri kumwe na Bwiza.

Ibi byose byatewe n’ubwumvikane bucye hagati ya Dr Kintu Muhamad nyiri KIKAC Music, na Uhujimfura Jean Claude wari ushinzwe inyungu za Bwiza muri iyi nzu ifasha abahanzi.

Aganira na KT Radio, Dr Kintu Muhamed yemeje ayo makuru agira ati "Yego natandukanye na we nyuma y’igihe dukorana na Bwiza, ntabwo twabashije kumvikana na Uhujimfura Jean Claude bituma mbareka barigendera."

Kugeza ubu Uhujimfura bivugwa ko yabonye abandi bantu bazakomeza gukorana na Bwiza, mu kureberera inyungu ze.

Dr Kintu Muhamad
Dr Kintu Muhamad

Si ubwa mbere humvikanye ikibazo cy’ubwumvikane buke bw’abahanzi batandukanye n’inzu zireberera inyungu zabo mu Rwanda, bigatuma batandukana ndetse akenshi bose bakitana ba mwana.

Hari hashize iminsi Bwiza yemeje ko Zaramuhaye Francine, benshi bita Abde wari usanzwe ari inshuti ye, yabaye umujyanama wihariye w’ibikorwa bye bya buri munsi mu muziki.

Bwiza yatangiye gukorana na KIKAC Music nyuma yuko ari we wabaye uwa mbere utsinze irushanwa rya ‘The Next Diva’, ritegurwa na KIKAC Music mu rwego rwo gushakisha impano z’abakobwa mu muziki.

Uhujimfura Jean Claude
Uhujimfura Jean Claude

Kugeza ubu KIKAC Music iri gukorana na Niyo Bosco baherutse gusinyisha, unaheruka gushyira hanze EP ye nshya yise ‘New Chapter’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbere yo gukora inkuru nk’izi ziyobya abantu mujye mubaza impande zose. Kuki nta version ya Claude iri muri iyi nkuru?? Kintu ntabwo akiri umuyibozi wa KIKAC. Iyi label iyobowe na Claude ari nawe ufite Bwiza mu maboko. Ubwo se ni gute atakiri muri KIKAC? Ubutaha ntuzongere kudutuburira.

Gisa yanditse ku itariki ya: 24-01-2024  →  Musubize

Gisa bagutuburiye gute? Nawe andika iyawe turebe. Muazaje mureka amatiku

Peter yanditse ku itariki ya: 24-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka