Burna Boy yanze gutaramira i Dubai

Umuhanzi wo muri Nigeriya, Burna Boy, aherutse gutangaza ko yanze miliyoni 5 z’Amadolari ya Amerika ubwo yatumirwaga gutaramira i Dubai, kubera ko amategeko yaho atamwemerera kunywa urumogi.

Burna Boy
Burna Boy

Uyu muhanzi wegukanye igihembo cya Grammy Awards, amazina ye nyakuri yitwa Damini Ebunoluwa Ogulu, yabigarutseho mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yari mu myiteguro n’itsinda risanzwe rimucurangira, Outsiders.

Mu busanzwe amategeko mu bihugu bimwe na bimwe ku isi, abuza akanahana abantu bakoresha cyangwa bakanagurisha urumogi, nubwo hari n’ahandi rwemewe. Amategeko y’i Dubai aho Burna Boy yagombaga gukorera igitaramo, na yo abuza ikoreshwa ry’urumogi ndetse no kunywera itabi ahantu h’imyidagaduro rusange.

Ubwo yari mu myiteguro n’itsinda rye, Burna Boy yagize ati: "Nanze amafaranga y’i Dubai; Miliyoni eshanu z’Amadolari. Ni ikintu gito kuko njyewe sinkunda kujya aho batazanyemerera kunywa urumogi.”

Uyu muhanzi w’icyamamare, avuga ko afata urumogi nk’uburyo bw’umwihariko mu bikorwa bye bya gihanzi byatumye atemera akayabo ka miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika, kuko amategeko y’i Dubai ahana bikomeye ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Icyemezo cya Burna Boy benshi mu batanze ibitekerezo baragishyigikiye, bavuga ko babifata nko guharanira ubwisanzure bwe mu buhanzi no gukomera ku mahame ye, kabone n’ubwo amafaranga yari yahawe na yo atari make.

Abandi bavuze ko amahitamo yagize akomeye cyane kuko yari kwirengagiza izo ndangagaciro ze maze akabanza agakorera amafaranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka