Burna Boy yahaye Thierry Henry impano y’umukufi wa Diyama

Umuhanzi Burna Boy ukomoka muri Nigeria, yahaye impano y’umukufi ukoze muri Diyama igihangange akaba n’umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Thierry Henry, wakiniye ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa na Arsenal.

Burna Boy amaze kwambika umukufi Thierry Henry
Burna Boy amaze kwambika umukufi Thierry Henry

Byabaye ku wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2023, ubwo Burna Boy kugeza ubu ufatwa nk’uwa mbere muri Afurika, yari amaze gutaramira abafana mbere y’umukino wa nyuma wa UEFA Champions League, wahuje Man City na Inter Milan.

Burna Boy kandi, yaciye agahigo ko kuba ari we muhanzi wa mbere muri Afurika, utaramye ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo ‘Last Last’, ‘Plenty’ na ‘For Your Hand’ yakoranye na Ed Sheeran ziri kuri album ye nshya ‘Love Damini’, nizo yaririmbiye abafana barenga ibihumbi 75 bari bitabiriye uyu umukino.

Nyuma y’icyo gitaramo, Burna Boy mu kiganiro yagiranye n’abasesenguzi bakaba n’abanyabigwi mu mupira w’amaguru, barimo Thierry Henry, Jimmy Carragher na Micah Ricards, yagarutse ku bikorwa bye bya muzika ndetse n’uburyo yiyumva nyuma yo gutaramira abafana, ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Burna Boy muri icyo kiganiro, nibwo yiyambuye umukufi we ukoze muri Diyama awambika Thierry Henry, ndetse avuga ko ari kimwe mu byifuzo mu buzima bwe yari amaranye igihe mu rwego rwo guha icyubahiro inshuti ye magara, yitwaga Gambo yitabye Imana, ikaba yari n’umufana ukomeye wa Arsenal.

Yavuze ati “Urabona umuntu uri kuri uwo mukufi mu ijosi? Ni inshuti yanjye magara. Nabuze inshuti yanjye magara.”

Ati “Kuba wambaye izina rye ubungubu, ni ikintu kidasanzwe ku Isi nashoboraga gukora.”

Ati “Yitwa Gabriel, ariko namwitaga Gambo. Iyi ni yo mpano ikomeye…”

Burna Boy kandi yabajijwe ikipe ashyigikiye, avuga ko nk’umufana ukomeye wa Manchester United, atakwifuza ko Manchester City itwara igikombe.

Burna Boy na Anitha nibo bataramiye abafana bitabiriye umukino wa nyuma wa Champions League
Burna Boy na Anitha nibo bataramiye abafana bitabiriye umukino wa nyuma wa Champions League
Burna Boy ubwo yari ku rubyiniro
Burna Boy ubwo yari ku rubyiniro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka