Bruce Melodie agiye guhurira mu gitaramo n’abahanzi barimo Usher na Nicki Minaj

Itahiwacu Bruce Melodie umaze kwamamara mu ruhando mpuzamahanga, nyuma yo gukorana indirimbo na Shaggy bise ‘When She’s Around’ ni we muhanzi Nyarwanda ugiye guhurira mu gitaramo kimwe n’abahanzi b’ibyamamare ku rwego rw’isi barimo Usher, Nicki Minaj na Flo Rida.

Bruce Melodie
Bruce Melodie

Ni ibitaramo bibiri azagaragaramo tariki 28 Ugushyingo na 16 Ukuboza 2023, mu mijyi ya Dallas na Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikaba bitegurwa na iHeart Radio, izwi cyane mu bijyanye n’imyidagaduro muri Amerika, ikabinyuza mu ruhererekane rw’ibitaramo bizwi nka ‘iHeartRadio Jingle Ball Tour’.

Ibi bitaramo nk’uko bigaragara ku rubuga rwa ‘iHeartRadio’ biteganyijwe ko bizatangira kuva tariki 26 Ugushyingo bikazasozwa tariki 16 Ukuboza 2023 bikazanyura mu mijyi irenga 10 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru y’uko Umuhanzi Bruce Melodie azitabira ibi bitaramo, yamenyekanye nyuma yo kubinyuza ku mbuga ze nkoranyambaga, avuga ko ashimishijwe cyane no kuzifatanya na Shaggy mu bitaramo bya iHeart Jingle Ball.

Ati: “Nshimishijwe no kwifatanya n’umuvandimwe Shaggy kuri iHeartRadio muri iHeart Jingle Ball i DALLAS na Miami tukazakora ibitaramo bya Live ku ndirimbo When She’s Around (Funga Macho).”

Ku rutonde rwashyizwe ahagaragara muri Nzeri uyu mwaka ku bitaramo ndetse n’abahanzi batandukanye bagomba kwitabira iki gikorwa, Bruce Melodie azagaragara bwa mbere kuri Dickies Arena mu Mujyi wa Dallas tariki 28 Ugushyingo 2023.

Iki gitaramo kizaririmbamo Flo Rida, AleXa, Paul Russell, Big Time Rush, P1Harmony na Shaggy wabaye imbarutso yo kuba Bruce Melodie azagaragara kuri uru rubuga rw’amateka mu rugendo rwe rwa muzika, nyuma y’indirimbo “Funga Macho” baherutse gusubiranamo.

Tariki 16 Ukuboza 2023, hanasozwa ibi bitaramo, Melodie na Shaggy bazaririmbira muri Amerant Bank Arena mu Mujyi wa Miami. Iki gitaramo kizaririmbamo umuhanzi akaba umu Dj na Producer, Christopher Comstock uzwi nka Marshmello, hari na AJR, Flo Rida, Ludacris, LANY, David Kushner, Kaliii ndetse na Paul Russell.

Gusubiranamo indirimbo n’umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Jamaica, Shaggy, ni bimwe mu bikomeje gufungurira amarembo Bruce Melodie, mu kumufasha kurushaho kumenyekana mu bitangazamakuru mpuzamahanga no kumuhuza n’abandi bantu bakomeye mu myidagaduro, ndetse aherutse gutangaza ko mu nzozi ze azegukana igihembo cya Grammy Awards.

Mu kiganiro aherutse kugirana na The New Times, Bruce Melodie yagaragaje ko yishimiye amahirwe yo gukorana n’umuhanzi yakuze ashima. Indirimbo imaze kwitabwaho cyane ku buryo biteganijwe ko Bruce Melody azakora ibiganiro birenga 200 kugira ngo ayamamaze.

Shaggy wari warigeze kwitabira ibi bitaramo bya ‘iHeartMedia Jingle Ball,’ yatangaje ko na we yishimiye gufatanya na Bruce Melodie muri uru ruhererekane rw’ibitaramo bazahuriramo n’abandi bahanzi b’ibyamamare ku rwego rw’isi.

Uretse Bruce Melodie na Shaggy, abandi bahanzi bategerejwe barimo Usher, Olivia Rodrigo, Nicki Minaj, SZA, Niall Horan, One Republic, AJR, Sabrina Carpenter, Flo Rida, Melanie Martinez, David Kushner.

iHeartRadio Jingle Ball Tour ni ibitaramo biba mu mpera z’umwaka bitegurwa na iHeartRadio ku bufatanye na Capital One. Biteganyijwe ko abatazabasha kugera aho bizabera bazakurikirana uko byagenze kuri ABC, tariki 21 Ukuboza 2023.

Ku nshuro ya mbere iHeartRadio Jingle Ball Tour yabereye mu mujyi wa New York mu 1996. Kuva icyo gihe, buri mwaka itegura ibitaramo bihuza abahanzi batandukanye bagafasha abantu kwishima mu mpera z’umwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nashak nanj mumbarir ah kizober nanj nzoz mb kwinjir nangah ? Kumwana cnk kuwukuz? Caric gitekerez narafit

Ndayishimiye daniel yanditse ku itariki ya: 22-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka