Bobo Bonfils na Glory to God Temple bateguye igitaramo bise ‘‘Nimuhumure’’

Umuhanzi Bobo Bonfils umaze kubaka izina mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana afatanyije n’itorero Glory to God, bateguye igitaramo bise ‘‘Nimuhumure’’ kigamije guhumuriza abantu.

Bobo Bonfis yagize ati : “Muri make ni concert yo guhumuriza abantu no kongera kubibutsa ko hari ibindi byiringiro byo kubaho kandi ko badakwiye gukuka imitima Imana ikirikumwe n’abayo.

Kandi n’ubwo umuntu yaba ababaye hari ibindi byiringiro byo kubaho kandi neza. abarushye bose, abababaye n’abatewe agahinda n’iyi si bose bahumure Umukiza wacu aracyahari…’’

Iki gitaramo kizabera ku rusengero rwa Glory to God ruri Kicukiro munsi ya Banki y’Abaturage ku itariki 29.9.2013.

Bamwe mu bahanzi bazaba baje kwifatanya na Bobo Bonfils harimo nka Dominic Nic, Emile Nzeyimana, Bright, Serge, Yves Cyubahiro, The Blessing Family n’abandi. Iki gitaramo kizatangira saa munani z’amanywa kandi kwinjira bizaba ari ubuntu.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka