Bimwe mu byo umuririmbyi Elion Victory abona bituma atamenyekana nk’abandi

Umuririmbyi Elion Victory ni umwe mu baririmbyi b’iki gihe bo mu Rwanda bafite impano mu kuririmba ariko usanga atamenyekana cyane ndetse n’indirimbo ze ntizizwi na benshi kuko zidacurangwa kenshi kuri amwe mu maradio yo mu Rwanda.

Elion Victory ni umwe mu baririmbyi bake bo mu Rwanda bazi gucuranga “Guitar”. Aho ayicuranga kandi akanaririmba icyarimwe, byose akabikora akoresha ijwi rye ry’umwimerere, aririmba “live”.

Abazi uyu muririmbyi bamuzi cyane cyane mu ndirimbo yitwa “Marita” yafatanyije n’undi muririmbyi wo mu Rwanda witwa Kamishi, ari naho bahera bavuga ko azi kuririmba nyamara bakibaza impamvu atagaragara mu ruhando rw’abaririmbyi bakomeye bo mu Rwanda.

Elion Victory avuga ko ahanini nyirabayaza yo kutamenyekana kwe ari bamwe mu bamenyekanisha ibihangano by'abaririmbyi.
Elion Victory avuga ko ahanini nyirabayaza yo kutamenyekana kwe ari bamwe mu bamenyekanisha ibihangano by’abaririmbyi.

Elion Victory nawe ubwe avuga ko atazi neza impamvu atamenyekana ngo ndetse n’indirimbo ze zimenyekane. Gusa ariko avuga ko hari zimwe mu mpamvu zaba zituma atamenyeka ngo abe icyamamare mu Rwanda; nk’uko yabitangarije Kigali Today.

Avuga ko hari bamwe mu bantu bamubwira ko kuba atamenyekana ngo byaba biterwa no kuba atita cyane kubyo akora. Kubwe avuga ko akora cyane, agashyira ahagaragara indirimbo nyinshi nyamara ntizimenyekanishwe nk’uko iz’abandi zimenyekanishwa.

Agira ati “Ibihangano byo ndabikora, nsohora indirimbo buri munsi, hari indirimbo zanjye nshyashya zasohotse ariko nkabasha kuzishyira ku maradio, nkakora n’amashusho yazo ariko ntizibashe kuba “promoted”(ntizimenyekanishwe) nk’uko iz’abandi zimenyekanishwa.”

Akomeza avuga ko ariko impamvu nyamukuru yo kutazamuka kwe ituruka ku kuba ahanini bamwe mu bashinzwe kumenyekanisha ibihangano by’abaririmbyi mu Rwanda bashakira inyungu aho itari kandi bari bakwiye kurindira inyungu ikabanza ikaboneka.

Agira ati “…ubungubu umuziki umaze kuba “business”. Ubu umuntu ukora umuziki w’ubuhanzi n’umuntu uwumenyekanisha (promoter) bose baba bashaka inyungu. Ariko inyungu y’umuhanzi iza nyuma y’uko amaze kumenyekanishwa. Ariko abazimenyekanisha baba bashaka inyungu mbere inyungu itaraboneka.”

Kuzamura impano

Umuririmbyi Elion Victory asaba abamenyekanisha ibihangano by’abaririmbyi bo mu Rwanda kwita ku mpano umuririmbyi afite. Agira ati “Icyo mbasaba jyewe ni uko bafata icyemezo bakazamura impano. Impano nimara kuzamuka nibwo noneho iyo nyungu twese dushaka twayibona.”

Elion Victory acuranga Guitar akaririmba live.
Elion Victory acuranga Guitar akaririmba live.

Akomeza avuga ko hari abamenyekanisha ibihangano by’abaririmbyi bo mu Rwanda bamubwira ko yiyemera bigatuma batamenyekanisha indirmbo ze. Nyamara we yemeza ko atariko biri.

Agira ati “Kwiyemera kwanjye bavuga ntabwo ari uko. Mba numva, sinakwegera umuntu unsaba serivisi ntafite kuri icyo gihe. Mba mvuga ese nimwegera uwo muntu ntafite serivisi akeneye biragenda gute? Ugasanga mba nicaye nshakisha abaterankunga.”

“Manager”

Elion Victory avuga ko ikindi cyatumaga atamenyekana cyane ari uko yakoraga wenyine nta muntu afite ushinzwe gukurikirana ibihangano bye cyangwa se akamugira inama (manager). Akomeza avuga ko mu ngamba nshya ze ngo kuri ubu noneho afite “manager”.

Agira ati “Kuri ubungubu nahaye akazi “manager” tuzajya dufashanya muri uru rugendo, dufashanye turebe icyo twakosora, n’amakosa yose yakozwe, n’ibyo abantu bavuga ko wenda ari ubwiyemezi…tubikosore, dukore tunazamuke, dushoremo n’amafaranga kuko umuziki ni “business” kandi muri “business” iyo udashoye nta kintu wakunguka.”

Akomeza avuga ko kandi kubura abaterankunga nabyo byatumaga atazamuka. Ngo ariko ubu yamaze kubabona aribo AZ Media imufasha muri byinshi birimo ibitaramo bitandukanye aririmba “live”.

Akomeza avuga ko noneho yazanye ingamba nshya zo kumara impungenge abafana be bavuga ko atazamuka kandi ari umuhanga. Ngo agiye kumenyekanisha indirimbo ze zitari zaramenyekanye, agaragara mu bitaramo bitandukanye.

Elion Victory avuga ko agiye kujya aririmba live gusa abifashijwe mo n'abacuranzi b'abaterankunga be AZ Media.
Elion Victory avuga ko agiye kujya aririmba live gusa abifashijwe mo n’abacuranzi b’abaterankunga be AZ Media.

Agira ati “Njyewe ubungu niyemeje ko ngomba gukora cyane nanjye nkagera ku rwego nkwiye kugera ho. Gusa imbogamizi zabaye nyinshi kubera kubura ubushobozi ariko ubungubu ubushobozi burahari…”
Elion Victory yongeraho ko agiye kujya akora ibitaramo bya “live” gusa ngo kuko ibyo kuririmbira kuri CD “ni ikintu dushaka gukura muri muzika nyarwanda tugakora ibishyashya”.

Akomeza avuga ko kandi ahishiye byinshi abafana be birimo “Album” y’indirimbo yitegura gushyira ahagaragara yitwa “Ejo Ni Heza”.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Wahora niki ko utazajya atanga giti indirimbo ze bazibika burundu komerezaho rata ibyukora byiha agaciro naho ababaswe ninda nini bareke

manzi yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

Nanjye nkunda indirimbo Marita y’uyu muhanzi pe ahubwo tumwifurije gutera intambwe akagera aho yifuza

Bebe yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka